00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA igiye kubaka urukuta ruriho amazina y’abakinnyi bazize Jenoside

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 April 2025 saa 11:42
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riri gukusanya amazina y’abari abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyangwa abari bafite aho bahuriye na wo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi ni bimwe mu byo Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, yatangarije mu gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n’Umuryango w’Abanyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda (FAPA).

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, uhuriza hamwe abahoze bakina umupira w’amaguru n’indi mikino, ndetse n’urubyiruko rwigishwa umupira w’amaguru mu marerero atandukanye mu Rwanda.

Mu kiganiro cyatanzwe na Munyantwari yavuze ko mu bikorwa byo gusigasira amateka, FERWAFA igiye kubaka urukuta rugiye ruzajyaho amazina y’Abatutsi bari muri ruhago bishwe muri Jenoside.

Ati “Hari abari abakinnyi bazwi n’amakipe yabo. Komite Olempike ifitemo ishami rishinzwe kurwanya Jenoside, iri kudufasha gukusanya amazina, natwe hari ibyo turi gukora kuko ubu tumaze kubona abagera kuri 70, wanashyiraho abandi bari mu mupira bamaze kurenga 100.”

“Muri iyi minsi 100 yo kwibuka tuzubaka urukuta rujyaho amazina yabo. Usibye urwo rukuta turateganya no kwandika igitabo kizaba kirimo amazina, amafoto n’amateka yabo mu buryo bw’impine. Umwaka utaha tuzajya kwibuka tubareba n’amazina yabo.”

Munyantwari yongeyeho ko urukuta ruzashyirwa ku biro bikuru by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda kugira ngo buri wese uzajya uhagera azajye yibonera ayo mateka.

Aba-sportifs bifuza ko urubyiruko rukwiriye gukura ruzi amateka y'igihugu
Abakanyujijeho mu mupira w'amaguru bagize umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Munyantwali Alphonse yavuze hagiye kubakwa urukuta ruzajyaho amazina y'abari abakinnyi b'umupira w'amaguru
Hamaze kuboneka amazina y'abari abakinnyi agera kuri 70

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .