FERWAFA igiye gutangaza igihe Shampiyona ya 2020/21 izatangirira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2020 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko bitarenze ku wa Gatanu, rizaba ryamaze gushyira hanze amatariki ya gahunda zijyanye n’umwaka w’imikino wa 2020/21.

Ibikorwa by’umupira w’amaguru n’indi mikino mu Rwanda, byahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus, ibi byatumye Shampiyona ya 2019/20 isozwa imburagihe muri Gicurasi.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yabwiye Radio Rwanda ko bitarenze ku wa Gatanu hazaba hamenyekanye igihe umwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangirira.

Ati “Mu gihe kitarambiranye mu minsi ya vuba, FERWAFA izatangaza gahunda y’umwaka w’imikino yose haba mu bagabo n’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abakiri bato gusa ishobora no guhinduka bijyanye n’ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. “

“Nta byinshi nabivugaho tutarabitangaza, ariko hari amatariki FERWAFA izatangaza twizera ko bitazarenza ku wa Gatanu.”

Bivugwa ko Shampiyona ya 2020/21 ishobora gutangira mu mpera za Nzeri uyu mwaka, ikaba mu muhezo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kugeza ubu gikomeje guhangayikisha Isi.

Byitezwe ko kandi guhera mu mwaka utaha w’imikino, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izajya yerekanwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe ibikorwa by’imikino bizongera gusubukurirwa mu Rwanda nubwo byitezwe ko byaba mu kwezi gutaha.

Umupira w’amaguru nturi mu mikino kugeza ubu Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yasubukurwa hakorwa imyitozo kuko iyemewe ari ikorerwa ahantu hafunguye kandi abantu bategeranye.

Imikino yasubukuwe irimo uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Nyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, na Gymnastics.

Ibi byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe AS Kigali izongera gukina CAF Confederation Cup nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 gifashwe nk’ikitarabayeho nyuma yo guseswa kubera gukomwa mu nkokora na Covid-19 kandi aribwo cyari kigitangira gukinwa.

FERWAFA izatangaza igihe umwaka w'imikino wa 2020/21 uzatangirira bitarenze ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .