FERWAFA igiye gutanga ibiribwa ku banyamuryango bayo 54

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gutanga ibiribwa ku banyamuryango baryo mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Amakipe menshi mu Rwanda yagowe no guhembera igihe abakozi bayo muri ibi bihe bya Coronavirus ndetse bamwe mu bakinnyi bataka ubukene.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2020, FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo bose ibamenyesha ko hari inkunga y’ibiribwa yemerewe n’umufatanyabikorwa wayo, bityo hagomba kuba inama yiga uburyo yazagabanywa.

Yagize iti “Tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, hari umufatanyabikorwa watwemereye inkunga y’ibiribwa.”

“Ni muri urwo rwego tubandikiye tugira ngo tubasabe umuntu uzabahagararira mu nama mutumiwemo yo kwiga uburyo ibyo biribwa byazabageraho.”

FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango bayo ko iyo nama izaba ku wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena saa Kumi n’ebyiri (18:00) hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex.

FERWAFA igizwe n’abanyamuryango 54 barimo amakipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, ishyirahamwe ry’abasifuzi, iry’abatoza n’abandi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kandi riherutse kwakira amakuru meza yo guhabwa asaga miliyoni 465 Frw na FIFA ndetse rikaba riri no mu mashyirahamwe 54 ya CAF azagabanywa miliyoni 10$muri ibi bihe bya COVID-19.

FERWAFA igiye gutanga ibiribwa ku banyamuryango bayo bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .