FERWAFA igiye gusaranganya miliyoni 288 Frw mu banyamuryango bayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko rigiye gusaranganya abanyamuryango ingengo y’imari ingana na miliyoni 288 Frw, yatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Muri iyi gahunda byatangajwe ko yemerejwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, bigaragara ko buri munyamuryango w’iri shyirahamwe azagenda ahabwa miliyoni 3 Frw.

Muri ubwo buryo, amakipe y’abagabo yo mu Cyiciro cya Mbere azafata miliyoni 3 Frw kuri buri kipe, aho yose hamwe azahabwa miliyoni 48 Frw bitewe n’umubare wayo. Ni mu gihe ayo mu Cyiciro cya Kabiri naho kuri buri kipe izahabwa miliyoni 3 Frw, zose hamwe zikazahabwa miliyoni 78 Frw.

Ni nako bizagenda kandi ku banyamuryango ba FERWAFA bari mu mupira w’abagore buri umwe agahabwa 3 Frw, bose hamwe bagahabwa 30,000,000 Frw.

Ferwafa yatangaje ko iyi nkunga izanagera ku mashyirahamwe ayishamikiyeho arimo IJABO RYAWE RWANDA rigizwe n’amarero y’abana, ARAF ry’abasifuzi na AEFR ry’abatoza, buri rimwe rigahabwa miliyoni 3 Frw.

Muri iyo nkunga kandi byemejwe ko hazagurwamo imipira yo gukina izahabwa amakipe y’abagabo n’ay’abagore ari mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, buri kipe ikazahabwa imipira icumi. Ni igikorwa kizatwara miliyoni 49.6 Frw, hakazanagurwa imipira yo gukina igenewe amakipe y’abana b’abahungu n’abakowa kuri 14,935,000 Frw.

Hariho kandi na 58,465,000 Frw yagenewe ibikorwa rusange by’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA, iyi ngengo y’imari yose ikazaba ingana na miliyoni 288 Frw.

Mu itangazo yasohoye, Ferwafa yakomeje iti “Buri munyamuryango wa FERWAFA arasabwa kuzakoresha iyi nkunga mu bikorwa by’amarushanwa hamwe n’iby’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Buri munyamuryango kandi yasabwe kuzashyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA raporo y’imikoreshereze y’inkunga yahawe, itariki yo gutangira raporo ikazatangazwa mu gihe kiri imbere.

FERWAFA yatangaje uburyo abanyamuryango bayo bazagabanywa miliyoni 288 Frw yatanzwe na CAF muri ibi bihe bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .