Ku wa 18 Mata 2023 ni bwo FERWAFA yasinyanye amasezerano n’uturere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi kugira ngo izatwubakire ibibuga bigezweho bya ruhago.
Ni amasezerano yasinywe mu rwego rw’umushinga wa “FIFA Forward” ugamije guteza imbere ibikorwaremezo FERWAFA ifatanyamo n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Iki gitekerezo cyemerejwe mu Nteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’iri Shyirahamwe mu 2021 ariko imyaka ibaye itatu kitarashyirwa mu bikorwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yavuze ko bashaka gutangira uyu mushinga mbere y’uko uyu mwaka urangira ku buryo mu mwaka utaha bafata n’ibindi bibuga.
Uyu Muyobozi kandi yashyize umucyo ku ruhare rwa FERWAFA muri uyu mushinga, avuga ko atari ukubaka ikibuga cyose, ahubwo yo izatanga ubwatsi bwo gukiniraho ‘tapis synthétique’.
Ati “Ikibuga kirahenda cyane, twavuganye n’uturere ko dukora ibindi byo gutegura ahajya ikibuga, noneho twe tubahe ‘tapis’ kuko na yo irahenda cyane. Uyu mushinga waratinze, turashaka kuwushyira mu bikorwa uyu mwaka utararangira, ubutaha tuzahabwe iyindi [mishinga]. Tugomba gushyira ibibuga ahantu hose.”
Yongeyeho ko FERWAFA izafasha uturere tuzubakirwa ibibuga guhugura abazajya babyitaho ku buryo bishobora kuramba.
Ati “Uruhare rwacu mu kubungabunga no kwita kuri ibyo bibuga, bazaduha abantu tubahugure, tubereke imashini zifashishwa mu kwita ku bibuga bazigure, babyiteho ku buryo byamara imyaka nka 15 cyangwa 20.”
Akarere ka Rutsiro gafite ikipe ya Rutsiro FC ikina mu Cyiciro cya Mbere, aka Rusizi kakagira Espoir FC iheruka kumanurwa mu Cyiciro cya Gatatu mu gihe aka Gicumbi gafite Gicumbi FC iri mu Cyiciro cya Kabiri.
Gicumbi FC yahisemo kuba yakirira imikino yayo mu Mujyi wa Kigali mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga biteganyijwe ko itangira muri uku kwezi.
Biteganyijwe ko ikibuga kizubakwa iruhande rw’ahari hoteli ya FERWAFA kizaba gifite ahantu hato hicara abafana ku buryo cyajya cyakira imikino itandukanye irimo nk’iy’abana, icyiciro cya kabiri cyangwa se Shampiyona y’Abagore.
Muri Gicurasi, FERWAFA yari yatangaje ko iki kibuga cyayo kizatangira kubakwa muri Nyakanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!