Ni amahugurwa aya makipe ari gukorera muri Hotel Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024. Yitabiriwe n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere no mu cyiciro cya kabiri aho ari gutangwa n’impuguke za FIFA zaturutse ku Mugabane w’u Burayi.
Aganira n’itangazamakuru, Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard, yavuze ko nyuma y’imyaka 15 Shampiyona y’Abagore itangijwe basanga igihe ari iki ngo na bo bashyirirwaho ibisabwa kugira ngo amakipe ayikine, nubwo ku ntangiriro bizaba bidakanganye.
Ati “Muri shampiyona y’abagore ubundi amakipe yasabaga tugahita tubareka bagakina ntacyo tubasabye. Ubu igihe kirageza ko na bo bakore mu buryo bufite amabwiriza azwi ndetse n’ibisabwa. Utazabyubahiriza guhera umwaka utaha ntazemererwa gukina”.
Ku ikubitiro, ibi bisabwa bikazahita bitangirira ku cyiciro cya mbere mu mwaka utaha wa shampiyona aho amakipe azasabwa kugira ibibuga byiza bikurikije ibisabwa mu gihe buri imwe izategekwa no kugira abatoza byibura bafite Licence C.
Club Licencing imaze igihe ikoreshwa mu makipe y’abagabo yagiye igaragaramo imbogamazi aho amakipe amwe n’amwe yakunze kugaragaza impungenge ko ibisabwa bigoye kubera ko ubushobozi aba bafite bucirirtse.
Ibi ariko amakipe nka Rayon Sports WFC ndetse na Forever WFC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere basanga atari ko bimeze, dore ko ku bwabo ibi bije bikenewe kuko umupira w’abagore usa nk’uwari warasigaye inyuma ugereranyije na basaza babo.
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore, Kana Bella Axella, yahamije ko ku bwe uyu munsi ari uw’amateka.
Ati “Ni umunsi w’amateka kuko ibi twabisabye kuva kera none kera kabaye biremejwe. Turizera ko noneho tugiye kujya dukinira ahantu heza, ndetse n’abakinnyi bacu bakabona aho bambarira ntibajye mu bihuru.”
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryaboneyeho gutangaza ko kuva umwaka utaha amakipe y’abagabo mu cyiciro cya mbere azatangira gukurikiza amabwiriza ya CAF Licencing arimo kuba nta kipe izemererwa gukina idafite ikipe y’abagore ndetse n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!