Ni irushanwa rimaze amezi ane rihuza amarerero atandukanye yigisha abana gukina umupira w’amaguru akorera mu Mujyi wa Kigali. Amakipe yitwaye neza akaba yakiniye kuri Kigali Pelé Stadium, imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Mata 2025.
Ni umunsi wabimburiwe n’imikino y’abana batarengeje imyaka 10, APR FTC itsinda Intare FTC ibitego 3-1, ihita yegukana igikombe. Hakurikiyeho bakuru babo batarengeje imyaka 13, umukino urangira APR FTC ikuyemo Debes FA kuri penaliti 2-1, nyuma yo kunganya 0-0.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 13 bakinnye uyu munsi, na ho APR FTC yitwaye neza kuko yatsinze Don Bosco FA ibitego 3-0 byinjijwe na Ishimwe Darlene watsinze bibiri ndetse na Ushindi Clenia washyizemo kimwe.
Umukino wari utegerejwe na benshi kuri uyu munsi wagombaga guhuza APR FTC na FC Bayern Munich Academy Rwanda mu batarengeje imyaka 16.
Ni umukino wakinwe neza na FC Bayern Munich Academy Rwanda kuko yihariye umukino ndetse ikarusha cyane APR FTC, birangira inatsinze ibitego 3-0. Ibitego byashyizwemo na Izere Nzabahabwa Charles winjije bibiri na Tuyishimire Ezechiel watsinze kimwe.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko aya marushanwa aterwa inkunga na Banki ya Kigali, yateguwe hagamijwe no kwigisha abana n’izindi ndagagaciro zirenze iz’umupira w’amaguru.
Ati “Iki ni kimwe mu bikorwa tuba dukeneye cyane kugira ngo umupira w’amaguru wacu utere imbere. Niba abana bangana gutya bahurira hamwe bagakina, tubasha kubona impano zabo, ariko nanone bakaguka no mu mutwe.”
“Ni amahirwe no kuba haba hari n’umuterankunga ari we Banki ya Kigali, birumvikana ko bazanakurana umuco wo kwizigamira nka zimwe mu ndagagaciro zikwiriye kuranga Umunyarwanda mu iterambere.”
Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya kabiri rikinirwa mu Mujyi wa Kigali gusa, ariko nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa Project Team Work iritegura, hagiye kongerwamo andi makipe yo mu ntara.
Ati “Ryagenze neza kuko ryaritabiriwe cyane kandi tubona n’umuterankunga. Intego zacu zagezwego, ariko ntabwo twavuga ko urugendo rurangiye, ahubwo rurakomeje.”
“Turifuza ko irushanwa rikura kandi mu rikurikiraho turateganya kujya mu makipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba kuko hariyo menshi yatweretse ko ashaka ko tuyashyiramo.”
Urubuto Community Youth Cup ni irushanwa ritegurwa n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru biyemeje guhuza imbaraga bagamije guteza imbere umupira w’amaguru.
Babinyujije mu ihuriro bise Project Team Work, bafatanya n’Ihuriro ry’abakiniye Ikipe y’u Rwanda ’Amavubi’ mu ihuriro ryabo ’FAPA’ riyobowe na Murangwa Eugène.

































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!