Iyi kipe yabigezeho mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025.
Uyu mukino w’Umunsi wa 36 wa La Liga, Barcelone yagiye kuwukina isabwa gutsinda ikegukana igikombe habura imikino ibiri ngo Shampiyona irangire.
Iyi kipe yari gukora impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga by’umwihariko mu bice by’inyuma. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Bidatinze ku mu gice cya kabiri, Lamine Yamal yafunguye amazamu ku munota wa 53, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.
Umukino ugana ku musozo, Fermín López yatsinze agashinguracumu ku munota wa 95, FC Barcelone yegukana intsinzi y’ibitego 2-0.
Iyi kipe yahise igira amanota 85 irusha Real Madrid ya kabiri arindwi kandi hasigaye imikino ibiri gusa bityo yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 28 mu mateka.
Cyabaye icya gatatu yegukanye muri uyu mwaka, nyuma ya Super Coupe na Copa de Rey.
Uretse ibikombe kandi, ikindi cyagize uyu mwaka udasanzwe kuri iyi kipe nuko yandagaje mukeba Real Madrid, aho mu mikino ine yabahuje, yayitsinze ibitego 16.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!