00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FC Barcelone yatsinzwe na Real Madrid, igera ku mwanya wa munani (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Real Madrid yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1 mu mukino wa El Clásico yari mu isura nshya, ifata umwanya wa mbere mu gihe ikipe ya Ronald Koeman yageze ku mwanya wa munani.

El Clásico yabaye kuri iki Cyumweru ni yo ya mbere yari itarimo Lionel Messi cyangwa Sergio Ramos kuva mu 2004, bombi bakaba baragiye muri Paris Saint-Germain.

David Alaba yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego yatsinze nyuma yo kuzamukana umupira wihuse ubwo yari amaze kuwambura Memphis Depay, abanza gukinana na Rodrygo.

Ibindi bitego bibiri byabonetse muri uyu mukino byinjiye mu minota y’inyongera ubwo Lucas Vázquez yatsindaga umupira wari ugaruwe n’Umunyezamu Marc-André Ter Stegen nyuma yo guterwa na Marco Asensio.

Sergio Kun Agüero yatsinze igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa FC Barcelone ku mupira wari uhinduwe na Sergino Dest mbere y’uko umusifuzi asoza umukino.

Gutsinda uyu mukino byatumye Real Madrid ifata umwanya wa mbere n’amanota 20, iyanganya na Real Sociedad ya mbere, yo ikina na Atlético Madrid mu wundi mukino uba kuri iki Cyumweru ndetse na Seville yatsinze Levante ibitego 5-3.

Ku ruhande rwa FC Barcelone, yageze ku mwanya wa munani n’amanota 15 mu gihe igitutu gikomeje kwiyongera ku mutoza wayo, Ronald Koeman.

Koeman yabaye umutoza wa kabiri watsinzwe imikino itatu ye ya mbere ya El clásico atoza FC Barcelone nyuma ya Patrick O’Connell watsinzwe ine hagati ya 1935 na 1940.

Ni ubwa mbere Real Madrid itsinze imikino ine ya El Clásico yikurikiranya, byaherukaga mu myaka ya 1960 ubwo yatsindaga inshuro zirindwi zikurikiranya.

FC Barcelone yatsindiwe ku kibuga cyayo cyariho abafana basaga ibihumbi 70
Carlo Ancelotti utoza Real Madrid atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Vinicius Junior yibwiraga ko ahabwa penaliti ubwo yagushwaga mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi aramuhakanira
David Alaba yishimira igitego cya mbere cya Real Madrid
Kapiteni wa Real Madrid Karim Benzema agerageza gutsinda umupira ariko ntiwamukundira
Lucas Vazquez atsinda igitego cya kabiri cya Real Madrid
Lucas Vazquez ashimirwa na Modric nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Vazquez na Eder Militao bishimira igitego
Sergio Kun Agüero yatsindiye FC Barcelone ku munota wa nyuma
Luis Enrique utoza Espagne yarebye uyu mukino yicaranye na Carles Puyol wakiniye FC Barcelone
Igitutu gikomeje kwiyongera kuri Koeman utoza FC Barcelone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .