FC Barcelone ntiyifuza guhabwa igikombe cya Shampiyona imburagihe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mata 2020 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Igitekerezo cy’uko Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Espagne “La Liga”, yasozwa imburagije kubera Coronavirus, gikomeje gushyigikirwa na benshi uko iminsi ijya imbere.

Espagne iri mu bihugu bya mbere byugarijwe na Coronavirus ku Isi, aho imibare igaragaza ko tariki ya 3 Mata yarangiye ifite abantu 119,199 banduye mu gihe abapfuye ari 11,198.

Kuba nta cyizere cy’uko icyo cyorezo gishobora kugabanuka, byatumye abenshi batekereza ku kuba umwaka w’imikino muri Espagne, washyirwaho akadomo imburagihe nk’uko byagenze mu Bubiligi.

Biramutse bikozwe, FC Barcelone ya mbere n’amanota 58 nyuma y’imikino 27 imaze gukinwa, ni yo yahabwa igikombe cya Shampiyona ya La Liga.

Marca yatangaje ko igitekerezo cyo gusoza Shampiyona cyatanzwe, ariko FC Barcelone iri mu makipe yafashe iya mbere mu kucyamagana kuko yaba ihombye ndetse byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwayo.

Impamvu ya mbere iyi kipe y’i Catalona itifuza guhabwa igikombe muri ubwo buryo ni uko nta gaciro gakomeye cyaba gifite nk’ibindi yatwaye yarabiharaniye kugeza ku munsi wa nyuma.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko kandi bahawe igikombe, bahomba bikomeye kuko imikino itanu bari kuzakira muri 11 isigaye, yari kubinjiriza asaga miliyoni 16.5€.

FC Barcelone yahomba kandi zimwe muri miliyoni 166€ yemerewe muri uyu mwaka w’imikino binyuze muri televiziyo zifite uburenganzira bwo kwerekana imikino yayo mu gihe abakinnyi bayo yabaha igiteranyo cya miliyoni 20€ nk’agahimbazamusyi kuko begukanye Shampiyona.

Ibyo byose bikaba bishobora kugeza muri miliyoni 100€ (10% by’ingengo y’imari yayo mu 2019/20) zaba zibaye igihombo.

Mu mwaka ushize w’imikino, FC Barcelone yinjije miliyoni 93€ binyuze mu kugurisha amatike ku kibuga, bivuze ko impuzandengo y’amafaranga yinjiye kuri buri mukino ingana na miliyoni 3.3€.

Mu gihe La Liga na UEFA Champions League byasubikwa burundu muri uyu mwaka w’imikino, FC Barcelone yahomba hafi miliyoni 26.4€ yari kwinjiza ku mikino na miliyoni 22.5€ yahabwa na UEFA mu gihe yaba yageze muri ½.

FC Barcelone yamaze kubona 85% by’amafaranga igombwa mu mikino ya Shampiyona yerekanywe, ariko hasigaye izindi miliyoni 25€.

Mu gihe mu mwaka ushize inzu ndangamurage yayo yinjije miliyoni 60€, uyu mwaka w’imikino ishobora kuzahomba miliyoni 15€ kubera Coronavirus.

FC Barcelone iherutse gukata abakinnyi 70% by’imishahara kugira ngo ihangane n’ihungabana ry’ubukungu ishobora kuzahura naryo bitewe na Coronavirus, aho byitezwe ko izazigama miliyoni 106€.

FC Barcelone ntishyigikiye igitekerezo cyo kuyiha igikombe cya Shampiyona imburagihe kuko byayihombya cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .