Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Espagne bwemereye amakipe ya Liga yageze kure mu mikino y’i Burayi yasojwe mu kwezi gushize, guhabwa igihe cy’inyongera cyo kwitegura umwaka mushya w’imikino.
FC Barcelone yifashishije iki kiruhuko mu gukina irushanwa ngarukamwaka ryayo rya Trofu Joan Gamper, aho bazirikana uyu wahoze ari umukinnyi wayo wanabaye umuyobozi w’ikipe.
Igitego cyo ku munota wa kabiri cyatsinzwe na Antoine Griezmann ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, cyafashije FC Barcelone gutsinda Elche 1-0, kapiteni Lionel Messi wemeye kuguma muri iyi kipe, aterura igikombe.
Ku Cyumweru, FC Barcelone izakina na Villarreal mu mukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’uyu mwaka, uzabera i Camp Nou.
El Submarino Amarillo nk’uko Villarreal bayita, ni imwe mu makipe ahagaze neza muri uyu mwaka mushya w’imikino, aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane mu mikino ibiri imaze gukinwa.
Kuba Lionel Messi yaremeye kuguma muri FC Barcelone, byatumye umutoza Ronald Koeman akura Riqui Puig mu ikipe yahuye na Elche.
Uyu mukinnyi ukiri muto wazamukiye mu ikipe y’abato ya FC Barcelone, yabwiwe n’umutoza w’Umuholandi ko byaba byiza agiye mu yindi nk’intizanyo kugira ngo azabone umwanya uhagije wo gukina.
Ati “Namubwiye ko afite ahazaza hano, ariko bizaterwa n’umukinnyi. Namugira inama yo kujya ahandi atijwe. Abo bakinana mu batarengeje 20, baramukunda kandi babona ko afite impano. Muri ibi byumweru bitatu tuzafata umwanzuro kuri Riqui kugira ngo abone imikino ihagije.”
Ni mu gihe umuyobozi wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yavuze ko ibibazo bya Messi babishyize ku ruhande.
Ati “Messi ni kapiteni wacu, ni umuyobozi mu kibuga. Twamubonye muri iyi minsi, ibyo akora mu kibuga birivugira.”
“Twakwishimiye ubwacu ko Messi akiri kumwe natwe. Yishimiye umutoza Koeman. Icy’ingenzi ni uko akinira FC Barcelone nko mu rugo. Turifuza ko yasoreza umupira hano kandi turashaka gutangirana na Messi umushinga.”
Atlético Madrid imaze imyaka itandatu itegereje igikombe cya 11 cya Shampiyona, izakira Granada ku Cyumweru mu mukino wayo wa mbere.
Granada ni imwe mu makipe abiri - indi ikaba Real Betis - yatsinze imikino ibiri ibanza, aho byitezwe ko izaha akazi Diego Simeone n’abakinnyi be.
Seville ku rundi ruhande yo izaba yasuye Cadiz mu mukino wayo wa mbere uzaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, nyuma y’uko yatsinzwe na Bayern Munich ibitego 2-1 ku mukino wa UEFA Super Cup wabaye kuri uyu wa Kane.
Nyuma y’uko Real Madrid ifite igikombe giheruka cya Shampiyona inganyije na Real Sociedad ubusa ku busa mu mpera z’icyumweru gishize, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ihura na Real Betis.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye bya Afurika, bafite amahirwe yo kureba iyi mikino ya La Liga iri kuba ku mashene ya StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya televiziyo kuri uyu mugabane ndetse kinafite uburenganzira bwo kwerekana iyi Shampiyona iri mu zikunzwe ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!