00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FC Barcelone yegukanye Igikombe cya Copa del Rey itsinze Real Madrid

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 April 2025 saa 01:10
Yasuwe :

FC Barcelone yegukanye Igikombe cya Copa del Rey nyuma yo gutsinda bigoranye mukeba wayo Real Madrid ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma, kiba igikombe cya 32 cy’iri rushanwa yegukanye mu mateka.

Ni mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, ubera kuri Estadio de La Cartuja yo mu Mujyi wa Seville.

Uyu ni umukino Real Madrid yari yabanje kugaragaza ko idashaka kuwukina kuko itizeye neza abasifuzi Ricardo de Burgos Bengoetxea n’umwungiriza we Pablo González Fuertes.

Byabaye iby’ubusa kuko ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro n’Ishyirahamwe rya Rugaho muri Espagne, rikemeza ko itagomba kuba ari yo ifata umwanzuro ku bagomba kuyisifurira.

Muri uyu mukino, amakipe yombi nta mbaraga yatangiranye usibye FC Barcelone yatindanaga umupira hagati mu kibuga, ndetse mu minota 20 ya mbere yari yamaze gutera amashoti atatu ku izamu adakanganye ndetse na koruneri ebyiri.

Ku munota wa 27 w’umukino, FC Barcelona yabonye igitego cya mbere muri uyu mukino cyavuye mu gukinana neza kwa Lamine Yamal wahereje umupira mwiza Pedri wari inyuma y’urubuga rw’amahina agahita awohereza mu rucundura.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye FC Barcelone iyoboye ku ntsinzi y’igitego 1-0, mu cya kabiri Carlo Ancelotti utoza Real Madrid ahita akuramo Ferland Mendy na Rodrygo ashyiramo Fran García na Kylian Mbappé bari babanje hanze.

Mbappé yongeyemo imbaraga zigaragara kuko noneho Real Madrid yatangiye gusatira cyane, no gutera amashoti menshi mu izamu rya FC Barcelona bigahesha akazi umunyezamu wayo Wojciech Szczęsny.

Ku munota wa 69 Real Madrid yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mbappé wateye coup-franc yavuye ku ikosa ryamukorewe ihita ijya mu izamu.

Ni igitego cyongereye imbaraga abakinnyi ba Real Madrid ndetse babona n’icya kabiri cyatsinzwe na Aurelien Tchouamenie ku munota wa 76, ariko ibyishimo ntibyamara kabiri kuko Ferran Torres yahise acyishyura ku munota wa 84.

Amakipe yombi yanganyije mu minota 90 y’umukino, ariko hongeweho 30 y’inyongera Jules Koundé ayibonamo igitego cya gatatu cyehesheje FC Barcelona igikombe cya Copa del Rey ku nshuro ya 32 mu mateka yayo.

Umukino warangiye abakinnyi ba Real Madrid bateje akavuyo kubera kutemera ibyemezo by’umusifuzi, habaviramo amakarita abiri atukura yeretswe Lucas Vazquez na Antonio Rudiger.

Pedri yafunguye amazamu mu gice cya mbere
Lamine Yamal yafashije bikomeye bagenzi be
Abakinnyi 11 Real Madrid yabanje mu kibuga
Lamine Yamal yinjiye mu mukino yiteguye
Abakinnyi 11 FC Barcelona yabanje mu kibuga
Kylian Mbappé yatsinze igitego acyinjira
Aurélien Tchouaméni yagerageje kwitwara neza anatsinda igitego
Kylian Mbappé yinjiye mu kibuga asimbuye
Umunyezamu wa FC Barcelona yakuyemo imipira yabazwe mu gice cya mbere
Lamine Yamal ashaka bagenzi be
Luka Modrić yinjiye mu kibuga asimbuye
FC Barcelona yegukanye Copa del Rey itsinze Real Madrid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .