Ni ibaruwa yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024, igaragaza ko uyu mugabo agifite ku mutima ikipe ye ndetse akomeza no gukurikirana amakuru yayo umunsi ku munsi.
Ibaruwa yageneye abarimo abayobozi n’abafana yagize ati “Muraho neza muryango wa Gorilla, nejejwe no kubandikira iyi baruwa, mboneraho kubamenyesha ko meze neza. Ndanezerewe cyane kubona Gorilla ku mwanya iriho muri shampiyona n’ibitego tumaze gutsinda.”
“Hano muri gereza nahasanze abakunzi benshi ba Gorilla FC, ari na yo mpamvu nk’umuvugizi ari iby’agaciro kubona ku Cyumweru mutsinda Rayon Sports nk’uko bisanzwe. Imikino turayireba. Gutsinda Rayon Sports izaba ari yo mpano ikomeye mumpaye hano mu buroko. Murabizi ko ari yo ntego n’umuhigo.”
Sengabo yongeyeho ko akumbuye abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, ndetse ameze neza kandi ikinyabupfura ari cyose, yizeye ko azasohokamo vuba.
Fatakumavuta afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kubera hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranweho.
Muri ibyo byaha harimo ibyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.
Kugeza ubu Gorilla FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20, ikaba irushwa na Rayon Sports FC, amanota abiri. Aya makipe yombi afitanye umukino ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!