Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, ni bwo Rayon Sports yerekeje mu Karere ka Huye gukina n’Amagaju FC, ndetse bakurayo inota rimwe nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Si ugutakaza amanota atatu gusa, kuko Rayon Sports yanabuze rutahizamu wayo, Fall Ngagne, wasohowe mu kibuga umukino utarangiye kubera ko yari yavunitse bikomeye.
Si ubwa mbere uyu Munya-Sénégal yari agize imvune kuko yari yanayigize ku munota wa 68 mu mukino wayihuje na Rutsiro FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports, rivuga ko uyu mukinnyi yavunitse mu ivi, atazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino kuko agomba kubagwa.
Uyu mukinnyi Rayon Sports yagenderagaho kugeza ubu, ni we wari uyoboye abafite ibitego byinshi muri shampiyona, aho amaze gutsinda 13.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!