Everton FC yari isanzwe irebererwa n’umuherwe Farhad Moshiri binyuze mu kigo cye cya Blue Heaven Holdings (BHH), yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, igaragaza ko yamaze gufatwa n’umushoramari mushya.
Umuyobozi mushya wa Everton, Marc Watts yatangaje ko bashyize imbere gushyira iherezo ku bibazo by’ubukungu iyi kipe imaranye iminsi.
Yagize ati “ Uyu munsi dutangiye ikiragano gishya haba mu kibuga no hanze yacyo. Kubona amikoro ahamye ni yo ntego yacu nyamukuru kugira ngo tuzabashe gusubiza Everton aho yahoze kandi intambwe ya mbere yatewe uyu munsi.”
Aba baherwe bashya bitezweho gusubiza Everton igitinyiro yahoranye ndetse no kuyifasha kongera gusubira mu marushanwa y’i Burayi. Basanze umushinga mugari wo kubaka stade nshya biteganyijwe ko izuzura mu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Iyi stade kandi iri mu zizakira Igikombe cy’u Burayi cya 2028.
Si ikipe ya mbere y’umupira w’amaguru iyi sosiyete iguze kuko isanzwe ifite na AS Roma yo mu Butaliyani. By’umwihariko Abanyamerika bakomeje kwigarurira Premier League kuko ubu, Everton yabaye ikipe ya 10 baguze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!