European Super League ku iherezo? Amakipe yo mu Bwongereza yikuyemo, Arsenal isaba imbabazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Mata 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Manchester United, Liverpool, Arsenal na Tottenham yakurikiye Chelsea na Manchester City mu gufata icyemezo cyo kwikura mu irushanwa rishya rya European Super League byari biteganyijwe ko rizatangira mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Aya makipe atandatu akomeye mu Bwongereza, ni amwe muri 12 yari yamaze gutangazwa nk’abanyamuryango shingiro ba European Super League. Andi ni Real Madrid, Atlético Madrid na FC Barcelone yo muri Espagne; Inter Milan, Milan AC na Juventus zo mu Butaliyani.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, nyuma y’iminsi ibiri iri rushanwa ritangajwe, nibwo amakipe amwe yatangiye gufata icyemezo gikomeye cyo kuryikuramo kubera igitutu cy’abafana, abakinnyi, abatoza n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru barimo abayobozi bakuru b’inzego zitandukanye.

Manchester City yabaye ikipe ya mbere yatangaje ko yavuye muri European Super League yari yatangajwe ku Cyumweru, ikurikirwa na Chelsea mu kwisubiraho kuri iki cyemezo.

Mu itangazo Shampiyona y’Abongereza, Premier League, yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Kabiri, yagize iti “Manchester City iremeza ko mu buryo bwemewe yikuye mu itsinda rigamije guteza imbere imigambi ya European Super League.”

Mu masaha akuze yo ku wa Kabiri, andi makipe ane asigaye yo mu Bwongereza yatangaje ko na yo yikuye muri iryo rushanwa.

Mu itangazo ryayo, Arsenal yasabye imbabazi abafana, ivuga ko yakosheje, ariko yaharaniraga kubaka ikipe ifite ubushobozi.

Iti “Twakoze ikosa, kandi turarisabira imbabazi. Turabizi ko bizafata igihe kugira ngo mutugarurire icyizere mu byo dushaka kugeraho muri Arsenal, ariko reka tubabwize ukuri ko icyemezo cyo kujya muri Super League cyari cyatewe n’ubushake bwo kurinda Arsenal, ikipe mukunda, no gushyigikira umukino mukunda binyuze mu kwishyira hamwe kwisumbuyeho no kugira ubukungu buhamye.”

Ku ruhande rwa Manchester United, yagize iti “Twumvise uko abafana bacu babyakiriye, guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza n’abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi.”

Mbere y’uko Chelsea ikina na Brighton ku wa Kabiri, abafana benshi bayo bagiye hanze kuyitegereza, barigaragambya ndetse bari bajujije imodoka yayo kwinjira ku kibuga.

Iyi kipe yavuze ko “Yafashe icyemezo cyo kujya muri Super League ku munota wa nyuma mu cyumweru gishize, kandi ubu irabyicuza, ikemera n’ikosa.”

Uretse kudashyigikirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari wasabye ko aya makipe atandatu yigometse yahanwa, n’andi makipe 14 asigaye muri Premier League, nayo yarwanyije icyemezo cy’aya atandatu cyo kujya muri Super League.

Ku rundi ruhande, European Super League isigayemo amakipe atandatu; Real Madrid, Barcelona, Atlético Madrid, AC Milan, Inter Milan na Juventus nubwo bitaramenyekana niba nayo atangaza ko yikuyemo.

Nyuma y’inama yabaye mu ijoro, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, Super League yatangaje ko igiye kongera kunoza uburyo irushanwa ryayo rizagenda, ariko bisa naho kuri iyi nshuro rihagaze.

Iti “Turi gutekereza uburyo hajyaho irishanwa rishya ry’u Burayi kuko uburyo busanzweho budakora neza.”

Yakomeje igira iti “Nubwo amakipe yo mu Bwongereza yahatiwe kubivamo, twizeye ko umushinga wacu ukurikije itegeko ry’u Burayi kandi wubahiriza amabwiriza nk’uko byagaragajwe n’urukiko uyu munsi.”

“Dukurikije uko ibintu bihagaze ubu, tuzatekereza ubundi buryo bukwiye twahinduramo umushinga, buri gihe tuzirikana intego zacu zo guha abafana ibyishimo no kwinjiriza umuryango w’umupira w’amaguru.”

Iri rushanwa ryari kuba riteye gute?

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikinyamakuru The Times cyatangaje ko cyabonye inyandiko y’amapaji 18 igaragaza uburyo iri rushanwa ryari kuba riteye, aho ku isonga ry’amakipe yari kurikina harimo Manchester United, Real Madrid na Milan AC.

The Times yakomeje ivuga ko amakipe 20 ari yo yari yapanzwe muri iri rushanwa, 15 muri ayo agafatwa nk’abanyamuryango shingiro, andi atanu agatumirwa.

Ryari kuba rigabanyije mu matsinda abiri y’amakipe 10. Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakina ¼, ½ n’umukino wa nyuma ndetse imikino ikajya iba mu mpera z’icyumweru.

Amakipe yakwitabira iri rushanwa yakina imikino iri hagati ya 18 na 23 mu mwaka w’imikino, akanakina amarushanwa y’imbere mu bihugu abarizwamo.

Uyu mushinga wari guterwa inkunga na banki ya JP Morgan Chase, buri kipe yashyizwe muri iri rushanwa igahabwa miliyoni 310£ (asaga miliyari 417 Frw) mu gihe kandi yagenerwa n’andi miliyoni 213£ (miliyari 287 Frw) yo kurikina. Iyaryegukana, yahabwa hafi miliyoni 400€.

Aya mafaranga akubye hafi inshuro eshatu ayinjizwa n’ikipe yegukanye UEFA Champions League, aho ihabwa hafi miliyoni 120€ (asaga miliyari 120 Frw).

Amakipe atandatu yo mu Bwongereza yikuye muri European Super League nyuma y'iminsi ibiri
Imyigaragambyo y'abafana iri mu byatumye amakipe yo mu Bwongereza ajya ku gitutu
Manchester City yabaye ikipe ya mbere yikuye muri iri rushanwa ryari gutangira mu 2022/23, ndetse n'andi yo mu Bwongereza yahise ayikurikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .