Europa League: Seville yasezereye Wolves isanga Manchester United muri ½

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kanama 2020 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Igitego cyatsinzwe na Lucas Ocampos mu minota ya nyuma y’umukino, cyafashije FC Seville gusezerera Wolves iyitsinze 1-0, isanga Manchester United muri ½.

Europa League yakomeje ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama, hakinwa imikino ibiri ya ¼ yabereye mu Mujyi wa Cologne mu Budage, ahazasorezwa irushanwa ry’uyu mwaka ku wa 21 Kanama 2020.

Mu mukino wabereye kuri MSV Arena i Duisberg, Wolves yaherukaga kugera muri iki cyiciro muri 1972, yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye mu minota ibanza, Raùl Jimenez ahusha penaliti yakuwemo n’umunyezamu Yassine Bounou nyuma y’uko Adama Traoré yari amaze kugushwa mu rubuga rw’amahina.

Kuva ku munota wa 12, Seville yayoboye umukino nubwo nta buryo bwinshi bugana mu izamu yabonye mu bwugarizi bwa Wolves bwari buhagaze neza.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Lucas Ocampos yatsindiye Seville igitego ku mupira yateresheje umutwe nyuma yo guhindurwa na Ever Banega.

Gutsinda uyu mukino byafashije Seville imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshanu, kuzahura na Manchester United mu mukino wa ½ uzaba ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020.

Undi mukino uzahuza Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine na Inter Milan yo mu Butaliyani ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020.

Shakhtar yabigezeho nyuma yo kunyagira FC Basel yo mu Busuwisi ibitego 4-1.

Junior Morães, Taison, Alan Lourenco Patrick na Cordeiro Dos Santos batsindiye Shakhtar mu gihe igitego cy’impozamarira cya FC Basel cyatsinzwe na Ricky van Wolfswinkel mu minota y’inyongera.

Adama Traoré (uhagaze) yakoreweho ikosa ryavuyemo penaliti ya Wolves
Rutahizamu wa Wolves, Raul Jimenez, yahushije penaliti yabonetse mu minota ibanza
Seville yayoboye umukino nyuma y'uko Wolves inaniwe gutsinda penaliti yabonetse ku munota wa 12
Ever Banega agerageza ishoti muri uyu mukino wabaye ku wa Kabiri
Lucas Ocampos atera umupira n'umutwe, byarangiye uruhukiye mu izamu
Lucas Ocampos yishimira igitego cyabonetse mu minota ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .