Ni umukino watangiye wihuta iyi kipe y’i Manchester yiharira umupira cyane.
Ku munota wa 30, Harry Maguire yafashe icyemezo azamukana umupira, awuhindura imbere y’izamu usanga Manuel Ugarte awutanga kwa Casemiro akina n’umutwe afungura amazamu.
Nyuma y’iminota ine gusa, Noussair Mazraoui yahinduye umupira imbere y’izamu, Rasmus Højlund awakiriye bamukinira nabi.
Umusifuzi nyuma yo kureba kuri VAR yahaye ikarita y’umutuku Dani Vivian ndetse anatanga penaliti.
Yatsinzwe neza na Bruno Fernandes wateye mu ruhande rumwe, umunyezamu Julen Agirrezabala ajya mu rundi atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 37.
Iyi kipe yo muri Espagne yatangiye gukora impinduka ishaka uko yakwihagararaho ngo idatsindwa ibitego byinshi.
Mu mpera z’igice cya mbere, Ugarte yongeye kuzamukana umupira neza, awucomekera Fernandes winjiye mu rubuga rw’amahina aroba umunyezamu Agirrezabala atsinda igitego cya gatatu, ku munota wa 45.
Igice cya mbere cyarangiye Manchester United yatsinze Athletic Bilbao ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri, iyi kipe yo mu Espagne yagerageje gusatira ishaka uko yakwishyura ibitego ariko abakinnyi ba Manchester bakabyitwaramo neza.
Iki gice cyari gitandukanye n’icya mbere kuko nta buryo bwinshi bukomeye bw’ibitego bwabonetsemo.
Umukino warangiye Manchester United yatsinze Athletic Club Bilbao ibitego 3-0, itera intambwe igana ku mukino wa nyuma.
Umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza, tariki ya 8 Gicurasi 2025 kuri Old Trafford.
Undi mukino wabaye, Tottenham Hotspurs yitwaye neza itsinda FK Bodø/Glimt ibitego 3-1.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!