Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Nyon mu Busuwisi, nibwo iyi tombola yabaye.
Sporting Club Portugal yaraye itunguranye isezerera Arsenal mu rugo, yatomboye Juventus yo mu Butaliyani, Bayern Leverkusen itombola Union SG yo mu Bubiligi.
Manchester United iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe yatomboye Seville FC yo muri Espagne, Feyenoord Rotterdam yo mu Buholandi itombola AS Roma yo mu Butaliyani itozwa na José Mourinho.
Imikino ibanza izaba tariki 13 Mata 2023 mu gihe iyo kwishyura iri hagati ya tariki 20 Mata 2023.
Hahise hanakorwa uko aya makipe azahura mu mikino ya ½, aho ikipe izakomeza hagati ya Manchester United na Seville izahura n’izava hagati ya Juventus na Sporting.
Indi izava hagati ya Bayern Leverkusen na Union SG izahura n’izakomeza hagati ya Feyenoord na AS Roma.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!