Manchester United ikunze kugorwa n’amakipe yo muri Espagne, yaraye isezereye Real Sociedad iyitsinze ibitego 5-2 mu mikino yombi.
Undi mukino wari utegerejwe, Tottenham yasezereye Az Alkmaar ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Imikino ya ¼ yasize, Manchester United izahura na Lyon yo mu Bufaransa, Tottenham izahura na Eintracht Frankfurt yo mu Budage.
Indi mikino izahuza Rangers yo muri Ecosse na Athletic Club yo muri Espagne, mu gihe Bodø/Glimt yo muri Norvège izakina na Lazio yo mu Butaliyani.
Imikino ibanza iteganyijwe tariki ya 10 Mata, mu gihe iyo kwishyura iri ku ya 17 Mata 2025.
Inzira ya ½, igaragaza ko ikipe izakomeza hagati ya Lyon na Manchester United izahura n’izava hagati ya Rangers na Athletic Club.
Ni mu gihe izakomeza hagati ya Tottenham na Frankfurt izahura n’izava hagati ya Bodø/Glimt na Lazio.
Iyi mikino iteganyijwe tariki ya 1 n’iya 8 Gicurasi 2025. Ni mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 21 Gicurasi 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!