Europa League: Arsenal yihereranye Dundalk, Tottenham itsindirwa mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Arsenal yabonye intsinzi ya kabiri mu irushanwa rya Europa League nyuma yo gutsinda Dundalk yo muri Ireland ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda B wabereye i Londres.

Arsenal yatekerezaga umukino wa Shampiyona izahuramo na Manchester United ku Cyumweru, yabanje mu izamu umunyezamu Runar Alex Runarsson uheruka kugurwa muri Dijon.

Dundalk ni yo yabonye uburyo bwa mbere bugana mu izamu, aho ku munota wa gatatu, Patrick McEleny yateye ishoti rya kure, rirenzwa izamu na Runarsson.

Iyi kipe yo muri Ireland, yihagazeho iminota igera kuri 40, ibuza abakinnyi basatira ba Arsenal kubona aho bamenera ngo bashyire umupira mu izamu.

Byasabye Arsenal gutegereza iminota 33, itera ishoti rya mbere rigana mu izamu ubwo Sead Kolasinac yateraga umupira w’umutwe warengejwe na Gary Rogers.

Igitego cya mbere cyabonetse nyuma y’iminota irindwi. Rogers yasohotse nabi ku mupira wari uvuye muri koruneri, arawuhusha, ukubita kuri mugenzi we Daniel Cleary, Eddie Nketiah wa Arsenal awutwara Brian Gartland ndetse afungura amazamu ku munota wa 40.

Nyuma y’iminota ibiri, Arsenal yakomeje gusatira. Umupira watanzwe nabi n’abakinnyi ba Dundalk wafashwe na Nketiah, awuhereza Nicolas Pépé wazibiwe, ariko Joe Willock ahita atera ishoti ryaruhukiye mu izamu.

Amasegonda 31 nyuma yo gutangira ku igice cya kabiri, yari ahagije ngo Arsenal itsindirwe igitego cya gatatu na Nicolas Pépé.

Gutsinda uyu mukino byafashije Arsenal kuyobora itsinda B rya Europa League n’amanota atandatu, iyanganya na Molde, yo yatsinze Rapid Wien igitego 1-0.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Kane, Tottenham y’umutoza José Mourinho yatsindiwe mu Bubiligi na Royal Antwerp igitego 1-0 mu gihe Leicester City yatsinze AEK Athens ibitego 2-1.

Imikino ya Europa League izongera gukinwa ku wa 5 Ugushyingo, yerekanwa kuri StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho muri Afurika kandi gifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iri rushanwa.

Eddie Nketiah yafunguye amazamu ku ruhande rwa Arsenal
Nketiah yishimira igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 40
Joe Willock atsinda igitego cya kabiri cya Arsenal
Nicolas Pepe yatsinze igitego cya gatatu igice cya kabiri kigitangira
Arsenal yari yakinishije abakinnyi biganjemo abakiri bato, yatsinze umukino ku bitego 3-0
Umutoza wa Dundalk, Umutaliyani Filippo Giovagnoli, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Dundalk yasoje umukino nta mukinnyi wayo ukiniye nabi uwa Arsenal
Alexandre Lacazette na Aubameyang ntibakinnye umukino wa Europa League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .