Europa League: Arsenal yatsindiye Olympiacos iwayo, Manchester United inganyiriza mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Imikino ibanza ya 1/16 cy’irushanwa rya Europa League ku mugabane w’u Burayi, yakinwe ejo ku wa Kane, yasize Arsenal yiyongereye amahirwe yo gukomeza nyuma yo gutsindira Olympiacos mu Bugereki igitego 1-0.

Amakipe yombi yaranzwe no gusatirana mu minota ya mbere, ariko nta kipe yabonye uburyo bukomeye bugana mu izamu mu minota 15 ibanza.

Arsenal yashoboraga gufungura amazamu ku buryo bwabonywe na Alexandre Lacazette ku munota wa 20, umupira yatereye mu rubuga rw’amahina aherejwe na Gabrieli Martinelli, uca iruhande rw’izamu rya Olympiacos ryari ririnzwe na Jose Sa.

Olympiacos yakomeje kwihagararaho mu bwugarizi bwayo, ariko nta mbaraga yagaragazaga mu gusatira ku buryo yabona uburyo bugana mu izamu.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’amakosa menshi hagati y’amakipe yombi, byatumye Olympiacos ibona imipira ibiri y’imiterekano yose yakuwemo n’umunyezamu wa Arsenal , Bernd Leno .

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino cyatsinzwe na Alexandre Lacazette wacitse ba myugariro ba Olympiacos akoza ikirenge ku mupira wahinduwe na Bukayo Saka mu izamu.

Gutsinda uyu mukino ubanza, byongereye Arsenal amahirwe yo gukomeza muri 1/8 mbere y’umukino wo kwishyura uzabera Emirates Stadium mu cyumweru gitaha, tariki ya 27 Gashyantare.

Mu yindi mikino yabaye, Manchester United na yo yo mu Bwongereza, yari yakiriwe na Club Brugge yo mu Bubiligi, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Club Brugge yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Emmanuel Dennis warobye umunyezamu Sergio Romero wari wasohotse hanze y’urubuga rwe ubwo hari hagiye guterwa koruneri y’ikipe ye.

Anthony Martial yishyuriye Manchester United habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire nyuma yo kungukira ku makosa ya ba myugariro ba Club Brugge, akabatwara umupira.

Wolves yatsinze Espagnol Barcelone ibitego 4-0, Getafe itsinda Ajax 2-0 mu gihe Ludogorets Razgard yatsinzwe na Inter Milan ibitego 2-0 naho AS Roma itsinda Gent 1-0.

Myugariro Omar Elabdellaoui na Joe Willock batanguranwa umupira wari hejuru
Matteo Guendouzi ahanganiye umupira na Giorgos Masouras
Gabriel Martinelli asatiriwe na Rúben Semedo wa Olympiacos
Pierre Emerick Aubameyang ahindura umupira ubwo yari asatiriwe na Maximiliano Lovera
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta atera imbaraga abakinnyi be
Alexandre Lacazette atsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Lacazette yafashije Arsenal kugira icyizere cyo gukomeza muri Europa League
Lacazette, Dani Ceballos na Bukayo Saka bishimira igitego cya Arsenal
Granit Xhaka ashimira Alexandre Lacazette nyuma yo gutsinda igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza