Europa League: Arsenal yanyagiye Molde isoza imikino ibanza yo mu itsinda idatsinzwe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Arsenal yitwaye neza mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda B rya Europa League wabaye ku wa Kane, inyagira Molde yo muri Norvège ibitego 4-1.

Arsenal yakiniraga mu rugo, yagowe n’ubwugarizi bwa Molde bwarimo abakinnyi benshi, aho Eddie Nketiah yahushije uburyo bwiza ku mupira yateye aroba umunyezamu, ugaca ku ruhande.

Molde yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitego cyatsinzwe na Martin Elingsen ku ishoti rikomeye yateye nyuma yo guherezwa na Magnus Wolff Eikrem.

Arsenal yakomeje gusatira, yashobora kubona igitego cyo kwishyura mu minota ya 40, umusifuzi avuga ko Eddie Nketiah yatsinze yaraririye mu gihe nyuma y’iminota mike, Kristoffer Haugen yitsinze igitego ku mupira wahinduwe na Nicolas Pépé, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Sead Kolašinac yahushije igitego cyabazwe ku mupira wahinduwe na Joe Willock ku munota wa 53, ukozweho n’umunyezamu Andreas Linde usanga uyu myugariro wawuteye hejuru y’izamu.

Arsenal yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 62 ku mupira wahinduwe na Joe Willock mu izamu, Sheriff Sinyan awukozeho uruhukira mu nshundura z’izamu rye.

Nicolas Pépé wari umaze akanya gato ahushije uburyo bwiza, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 70, ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Bukayo Saka mu gihe Joe Willock yatsinze icya kane habura iminota ibiri ngo umukino urangire.

Iyi ntsinzi yafashije Arsenal gusoza imikino ibanza yo mu itsinda ifite amanota icyenda, Molde iguma ku manota atandatu mu gihe Rapid Wien yatsinze Dundalk ibitego 4-3, ikagira amanota atatu ya mbere.

Mu yindi mikino yabaye, Leicester City yanyagiye SC Braga ibitego 4-0, Milan AC itsindwa na Lille 3-0 mu gihe Tottenham yatsinze Ludogorets Razgrad ibitego 3-1.

Martin Ellingsen afungura amazamu ku ishoti rikomeye
Molde yayoboye umukino nyuma y'iminota 22 gusa
Kristoffer Haugen yitsinda ku mupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina rwa Molde
Joe Willock yitegereza umupira ugana mu izamu nyuma yo gukorwaho na Haugen
David Luiz ashaka uko yambura umupira rutahizamu wa Molde Mathis Bolly
Granit Xhaka ni we wari wambaye igitambaro cya kapiteni ku ruhande rwa Arsenal
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yitegereza uko abakinnyi be bakinaga mu gice cya mbere
Sheriff Sinyan yitsinze igitego cya kabiri mu gice ya kabiri
Nicolas Pepe yatsinze igitego cya gatatu ku ruhande rwa Arsenal
Umunyezamu Andreas Linde ntiyashoboye guhagarika ishoti ryatewe na Joe Willock mu minota ya nyuma
Joe Willock yishimira igitego cya kane cya Arsenal
Arsenal yasoje imikino ibanza yo mu itsinda idatsinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .