Europa League: Arsenal na Ajax zasezerewe, Manchester United ikomeza inyagiye Club Brugge (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Imikino yo kwishyura muri 1/16 cy’irushanwa rya Europa League, rifatwa nka murumuna wa Champions League i Burayi, yabayemo gutungurana gukomeye ejo ku wa Kane, Arsenal na Ajax zari mu makipe ahabwa amahirwe yo kuryegukana, zombi zirasezererwa.

Arsenal yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Europa League mu mwaka ushize, na Ajax yageze kure muri UEFA Champions League y’umwaka ushize, yari amwe mu makipe yasigaye mu irushanwa ry’uyu mwaka afite amazina akomeye.

Mu mukino wo kwishyura wabaye ejo kuwa Kane kuri Emirates Stadium mu Bwongereza, Arsenal yari yatsinze igitego 1-0, yatunguriwe iwayo na Olympiacos, yayisezereye hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze.

Nta buryo bwinshi bugana mu izamu bwabonetse ku mpande zombi kugeza ku munota wa 38 ubwo Bukayo Saka yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, ushyizwe mu izamu na Alexandre Lacazette, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Nyuma y’iminota irindwi amakipe yombi avuye kuruhuka, Pape Abou Cissé yatsinze igitego cyagaruriye Olympiacos icyizere ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Mathieu Valbuena.

Iyi kipe yo mu Bugereki yashoboraga kandi gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 56, ishoti rikomeye ryatewe na Konstantinos Tsimikas rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Bernd Leno.

Nicolas Pépé yateye ishoti rikomeye rikurwamo n’umunyezamu José Sa wa Olympiacos mbere y’uko Lacazette atera umupira w’umutwe wanyuze ku ruhande.

Byasabye Arsenal gutegereza umunota wa 23 muri 30 yongereweho kuko amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mikino yombi, itsindirwa igitego cyayihesheje icyizere cyo gukomeza na Pierre-Emerick Aubameyang ku mupira yigaramye uvuye kuri Gabriel Martinelli.

Ibyari ibyishimo ku bakunzi ba Arsenal, byahindutse amarira n’agahinda ku munota wa 118 ubwo Youcef El Arabi yatsindaga igitego cya kabiri cya Olympiacos ku mupira wahinduwe na Giorgos Masouras.

Aubameyang yahushije uburyo bwa nyuma bwabonetse mu mukino, umupira wari utakajwe na myugariro wa Olympiacos awuteye mu izamu uca ku ruhande, Arsenal irasezererwa.

Mu yindi mikino yabaye, Manchester United yakomeje muri 1/8 nyuma yo kunyagira Club Brugge yo mu Bubiligi ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 3-0 byatsinzwe na Bruno Fernandes kuri penaliti, Odion Ighalo watsinze igitego cye cya mbere mu mashitani atukura na Scott McTominay wakinnye umukino we wa mbere nyuma yo gukira imvune mu gihe Fred yatsinze ibitego bibiri byabonetse mu minota 10 ya nyuma.

Club Brugge yakinnye iminota isaga 75 ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma y’uko Simon Deli yahawe ikarita itukura nyuma yo kugarura umupira waganaga mu izamu akoresheje ukuboko, hatangwa penaliti yavuyemo igitego cya mbere ku munota wa 24.

Ajax yo mu Buholandi, na yo yari mu makipe yitezwe uyu mwaka, yasezerewe na Getafe yo muri Espagne nubwo yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza wari warangiye Getafe itsinze 2-0.

Amakipe 15 yakomeje muri 1/8 cya Europa League ni: Rangers, AS Roma, Wolfsburg, LASK, Basel, Bayer Leverkusen, Istanbul Basaksehir, Wolves, Shakhtar Donetsk, Inter Milan, Manchester United, Olympiacos, Seville, Getafe na FC Copenhagen.

Uyu munsi nibwo hamenyekana ikipe ya 16 iva hagati ya Salzburg na Eintracht Frankfurt.

Nicolas Pepe akinirwa nabi inyuma gato y'urubuga rw'amahina
Pape Abou Cisse yatsindiye Olympiacos igitego cyayigaruye mu mukino mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Pape Abou Cisse yishimira igitego cya Olympiacos
Pierre Emerick Aubameyang atsinda igitego cya Arsenal nyuma yo kwigarama
El-Arabi atsinda igitego cyahesheje Olympiacos gukomeza
Youssef El-Arabi yishimira igitego cyahesheje Olympiacos gukomeza mu minota ya nyuma y'inyongera
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yababajwe no gutsindwa igitego gituma ikipe ye isezererwa mu minota ya nyuma
Aubameyang yababajwe no guhusha uburyo bwiza ku munota wa nyuma

Amafoto y’umukino wa Manchester United na Club Brugge

Bruno Fernades yatsinze igitego cya mbere cya Manchester United kuri penaliti nyuma y'ikosa ryakozwe na Simon Deli agahabwa ikarita itukura
Odion Ighalo yishimira igitego cya mbere yatsinze muri Manchester United
Scott McTominay yatsinze igitego mu mukino we wa mbere akize imvune yatumye amara amezi abiri adakina
Fred niwe watsinze ibitego bibiri bya Manchester United mu gice cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .