Arsenal yasoje imikino yo mu matsinda idatsinzwe, izabanza kwakirwa na Benfica mu mikino ibanza izakinwa tariki ya 18 Gashyantare 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 25 Gashyantare.
Manchester United izahura na Real Sociedad kuri ubu iyoboye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, ndetse ni yo iheruka kugura David Silva wavuye muri Manchester City.
Tottenham y’umutoza José Mourinho izahura na Wolfsberger yo muri Autriche mu gihe Leicester City izahura na Slavia Prague.
Ikipe izegukana iri rushanwa izabona itike yo gukina UEFA Champions League nk’uko byagenze kuri FC Seville yarirwate mu mwaka ushize.
Amakipe yose yo mu Bwongereza azatangira akinira hanze. Umukino Tottenham izakira ni wo wonyine uzakinwa ku wa 24 Gashyantare 2021.
Uko tombora ya 1/16 cya Europa League yagenze:
- Wolfsberger vs Tottenham
- Dynamo Kyiv vs Club Brugge
- Real Sociedad vs Manchester United
- Benfica vs Arsenal
- Red Star Belgrade vs AC Milan
- Royal Antwerp vs Rangers
- Slavia Prague vs Leicester City
- RB Salzburg vs Villarreal
- Braga vs Roma
- Krasnodar vs Dinamo Zagreb
- Young Boys vs Bayer Leverkusen
- Molde vs Hoffenheim
- Granada vs Napoli
- Maccabi Tel-Aviv vs Shakhtar Donetsk
- Lille vs Ajax
- Olympiakos vs PSV Eindhoven

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!