00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EURO 2020: Ibyo wamenya ku Gikombe cy’u Burayi kizerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Harabura iminsi 28 gusa kugira ngo hatangire Igikombe cy’u Burayi (UEFA EURO 2020) cyari kuba mu mwaka ushize, ariko kikimurirwa mu mpeshyi y’uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

Iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu akomeye i Burayi, rizaba hagati ya tariki ya 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga 2021 mu mijyi 11 itandukanye.

Rizaba rigizwe n’imikino 51, irimo iyo mu matsinda izakinwa hagati ya tariki ya 11 n’iya 23 Kamena ndetse biteganyijwe ko ku munsi hazajya haba imikino itatu.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bazabafasha kureba iri rushanwa riri kuba mu mashusho meza ya HD ku mashene ya siporo ya StarTimes no kuri application yayo ya StarTimes ON.

Amakipe 24 yose azitabira iri rushanwa, buri imwe izakina byibuze imikino itatu. Abiri ya mbere mu matsinda atandatu agize iri rushanwa n’andi ane yitwaye neza akaba aya gatatu, akomeze mu cyiciro cyo gukuranamo kizakomeza kugeza ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Wembley tariki ya 11 Nyakanga.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kugura dekoderi ya StarTimes ku bihumbi 15 Frw harimo n’ifatabuguzi, bakareba imikino 51 yose iri kuba mu mashusho meza ya HD.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri StarTimes, Vlady Terimbere, yavuze ko kuri iyi nshuro boroheje uburyo bwo kugura ifatabuguzi kugira ngo abafana bazabashe kureba iri rushanwa.

Ati “Abafana bo muri Afurika basabwaga kwishyura igiciro kiri hejuru kugira ngo barebe amarushanwa akomeye mu gihe cyashize. Turabizi ko bari mu bihe bitoroshye bya COVID-19 kuva mu mwaka ushize. Nka StarTimes, turashaka gushimangira ko ntawe ukwiye gucikwa ibi birori by’umupira w’amaguru.”

Abakoresha application ya StarTimes ON, bazishyura 2,800 Frw kuri Sports VIP cyangwa 4,500 Frw kuri MAX VIP.

Umukino wa mbere w’iri rushanwa ryari kuba mu mwaka ushize, uzahuza Turukiya n’u Butaliyani mu Mujyi wa Roma tariki ya 11 Kamena 2021.

Ni ibihe bihugu bizakira EURO 2020?

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 iri rushanwa rimaze, UEFA yahisemo ko iry’uyu mwaka ryabera mu mijyi itandukanye.

Kugeza ubu biteganyijwe ko imikino izabera:

  1. Wembley Stadium i Londres (mu Bwongereza)
  2. Stadio Olimpico i Roma (mu Butaliyani)
  3. The Olympic Stadium i Baku (Azerbaijan)
  4. Krestovsky Stadium i Saint Petersburg (Russia)
  5. La Cartuja muri Seville (Espagne)
  6. Arena Națională i Bucharest (Romania)
  7. Johan Cruyff Arena i Amsterdam (mu Buholandi)
  8. Hampden Park i Glasgow (muri Ecosse)
  9. Parken Stadium i Copenhagen (Denmark)
  10. Puskás Aréna i Budapest (Hongrie)
  11. Allianz Arena i Munich (mu Budage)

Amatsinda ya EURO 2020 ateye gute?

  • Itsinda A: Turukiya, u Butaliyani, Pays de Galles n’u Busuwisi.
  • Itsinda B: Denmark, Finland, u Burusiya n’u Bubiligi.
  • Itsinda C: U Buholandi, Ukraine, Autriche na Macedonia y’Amajyaruguru.
  • Itsinda D: U Bwongereza, Croatia, Ecosse na Repubulika ya Tchèque.
  • Itsinda E: Espagne, Suède, Pologne na Slovakia.
  • Itsinda F: Hongrie, Portugal, u Bugaransa n’u Budage.

IMIKINO Y’AMATSINDA

Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena

Itsinda A: Turkey vs Italy (20:00, Rome)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Kamena

  • Itsinda A: Wales vs Switzerland (14:00, Baku)
  • Itsinda B: Denmark vs Finland (17:00, Copenhagen)
  • Itsinda C B: Belgium vs Russia (20:00, St Petersburg)

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Kamena

  • Itsinda D: England vs Croatia (14:00, London)
  • Itsinda C: Austria vs North Macedonia (17:00, Bucharest)
  • Itsinda C: Netherlands vs Ukraine (20:00, Amsterdam)

Ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena

  • Itsinda D: Scotland vs Czech Republic (14:00, Glasgow)
  • Itsinda E: Poland vs Slovakia (17:00, St Petersburg)
  • Itsinda E: Spain vs Sweden (20:00, Seville)

Ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena

  • Itsinda F: Hungary vs Portugal (17:00, Budapest)
  • Itsinda F: France vs Germany (20:00, Munich)

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena

  • Itsinda B: Finland vs Russia (14:00, St Petersburg)
  • Itsinda A: Turkey vs Wales (17:00, Baku)
  • Itsinda A: Italy vs Switzerland (20:00, Rome)

Ku wa Kane tariki ya 17 Kamena

  • Itsinda C: Ukraine vs North Macedonia (14:00, Bucharest)
  • Itsinda B: Denmark vs Belgium (17:00, Copenhagen)
  • Itsinda C: Netherlands vs Austria (20:00, Amsterdam)

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena

  • Itsinda E: Sweden vs Slovakia (14:00, St Petersburg)
  • Itsinda D: Croatia vs Czech Republic (17:00, Glasgow)
  • Itsinda D: England vs Scotland (20:00, London)

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena

  • Itsinda F: Hungary vs France (14:00, Budapest)
  • Itsinda F: Portugal vs Germany (17:00, Munich)
  • Itsinda E: Spain vs Poland (20:00, Seville)

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena

  • Itsinda A: Italy vs Wales (17:00, Rome)
  • Itsinda A: Switzerland vs Turkey (17:00, Baku)

Ku wa Mbere tariki ya 21 Kamena

  • Itsinda C: North Macedonia vs Netherlands (17:00, Amsterdam)
  • Itsinda C: Ukraine vs Austria (17:00, Bucharest)
  • Itsinda B: Russia vs Denmark (20:00, Copenhagen)
  • Itsinda B: Finland vs Belgium (20:00, St Petersburg)

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Kamena

  • Itsinda D: Czech Republic vs England (20:00, London)
  • Itsinda D: Croatia vs Scotland (20:00, Glasgow)

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena

  • Itsinda E: Slovakia vs Spain (17:00, Seville)
  • Itsinda E: Sweden vs Poland (17:00, St Petersburg)
  • Itsinda F: Germany vs Hungary (20:00, Munich)
  • Itsinda F: Portugal v France (20:00, Budapest)

IMIKINO YO GUKURANAMO

1/8

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena

1: Iya kabiri mu itsinda A vs Iya kabiri mu itsinda B (17:00, Amsterdam)

2: Iya mbere mu itsinda A vs Iya kabiri mu itsinda C (20:00, London)

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena

3: Iya mbere mu itsinda C vs Iya gatatu mu itsinda D/E/F (17:00, Budapest)

4: Iya mbere mu itsinda B vs Iya gatatu mu itsinda A/D/E/F (20:00, Seville)

Ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021

5: Iya kabiri mu itsinda D vs Iya kabiri mu itsinda E (17:00, Copenhagen)

6: Iya mbere mu itsinda F vs Iya gatatu mu itsinda A/B/C (20:00, Bucharest)

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena

7: Iya mbere mu itsinda D vs Iya kabiri mu itsinda F (17:00, London)

8: Iya mbere mu itsinda E vs Iya gatatu mu itsinda A/B/C/D (20:00, Glasgow)

1/4

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Nyakanga

  • QF1: Iyatsinze 6 vs Iyatsinze 5 (17:00, St Petersburg)
  • QF2: Iyatsinze 4 vs Iyatsinze 2 (20:00, Munich)

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga

  • QF3: Iyatsinze 3 vs Iyatsinze 1 (17:00, Baku)
  • QF4: Iyatsinze 8 vs Iyatsinze 7 (20:00, Rome)

Imikino ya ½

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga

SF1: Iyatsinze QF1 vs Iyatsinze QF2 (20:00, Londres)

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga

SF2: Iyatsinze QF3 vs Iyatsinze QF4 (20:00, Londres)

Umukino wa nyuma, ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga

Iyatsinze SF1 vs Iyatsinze SF2 (20:00, Londres)

Imikino yose ya EURO 2020 izerekanwa kuri StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .