Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC].
VCWC n’ibikorwa biyishamikiyeho biteganyijwe kubera ku butaka bw’u Rwanda ku wa 10-20 Gicurasi 2024.
Iki Gikombe cy’Isi ni ubwa mbere kizaba kibereye ku Mugabane wa Afurika. U Rwanda ruzacyakira nyuma y’uko muri Kanama 2021 ubwo Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) yari mu gihugu ndetse abonana na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, banoza uwo mushinga.
Tariki ya 12-14 Ukwakira 2022 ni bwo abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago bari mu Mujyi wa Kigali, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha VCWC byiswe “Legends in Rwanda”.
I Kigali hahuriye Umunyarwanda Jimmy Gatete; Abanya-Cameroun, Roger Millan na Patrick Mboma; Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Abafaransa Lilian Thuram na Laura Georges.
Nyuma ya Kigali, ibikorwa byo kumenyekanisha VCWC 2024 byakomereje mu Mujyi wa Doha muri Qatar ahari kubera Igikombe cy’Isi kuva ku wa 20 Ugushyingo 2022.
Muri iki cyumweru, Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) yahuye n’abanyabigwi bakanyujijeho 40 bitabiriye Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar, baganira ku buryo bazitabira irushanwa rizakirwa n’u Rwanda mu 2024.
Muri abo begerewe harimo Umunya-Cameroun Samuel Eto’o, Umwongereza Rio Ferdinand, Abafaransa Claude Makélélé na Marcel Desailly, Umunya-Brésil Roberto Carlos na Michael Essien ukomoka muri Ghana.
Habaye kandi inama yo kugaragaza byinshi byerekeye iri rushanwa, yabereye muri Marsa Malaz Kempinski Hôtel, yitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara n’umubare utari muto w’itangazamakuru mpuzamahanga ryifuzaga kumenya byinshi kuri iri rushanwa ry’amateka rigiye kubera mu Rwanda.
Nyuma ya Qatar, abakinnyi bakanyujijeho bazasura indi mijyi irimo Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan muri Afurika; Bruxelles, Berlin, Paris na London mu Burayi; Washington DC na Ottawa muri Amerika na Singapore muri Aziya, bacyamamaza.
Perezida wa VCWC Business Club, itegura iri rushanwa, Dr. Pierre Célestin Rwabukumba, aheruka kubwira IGIHE ko ibikorwa byo kumenyekanisha iri rushanwa bigamije gukangurira Isi kuzitabira iyi mikino y’abakanyujijeho izahurirana n’isabukuru y’imyaka 30 yo Kwihobora k’u Rwanda.
Yavuze ko gahunda yo kumenyekanisha VCWC yatangiriye mu Rwanda yatanze umusaruro mu biganiro n’imikoranire.
Ati “Byatanze umusaruro mwiza. Muri Youth Connekt, urubyiruko rwishimiye kubonana n’abakanyujijeho ari benshi. Abana bato bongeye guhura na Jimmy Gatete, abandi babona Roger Milla barasuhuzanya, baganira ku mupira.’’
“Hari ababonye abo bavugana n’abatangiye kwiga ku mishinga rusange. Hari abashoramari batangiye gukoresha kumenyana na bariya bantu bayibyaza umusaruro.’’
U Rwanda rwiteze inyungu kuko abazitabira imikino y’Igikombe cy’Isi bazasiga ishoramari rishobora kugirira igihugu n’abagituye akamaro.
“Business Club” izamurikwa mu mwaka utaha ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izaruberamo.
Iyi nteko izabera i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023 ni yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora FIFA muri manda y’imyaka ine nyuma yo kwiyamamariza uyu mwanya nk’umukandida rukumbi.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina. Cyitezwemo abarenga 150 bazahurira mu makipe umunani azakina imikino 20.
Mu Gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho hanateguwe ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.
Mu birori by’abakanyujijeho bizabera i Kigali ku wa 17 Werurwe 2023, ni bwo komite itegura Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho izatangaza abakapiteni umunani b’amakipe azitabira irushanwa rizabera mu Rwanda.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!