Etincelles yitegura kujya mu mwiherero yapimishije abakinnyi COVID-19

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Etincelles FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo ku wa Kane.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi n’abakozi 32 ba Etincelles FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye ku macumbi y’iyi kipe mu Karere ka Rubavu.

Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’iminsi ine iyi kipe yaratangiye umwiherero ariko ntibashe gukora imyitozo kuko abakinnyi n’abakozi bayo bari batarapimwa COVID- 19.

Visi Perezida wa Etincelles FC, Ndolimana Emmanuel, yavuze ko batinzeho gato ariko kuva barangije gupimwa, biteguye guhita batangira imyitozo kuko intego bafite ari ukuza mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona.

Ati “Twarabiteguye abakinnyi baza mu mwiherero ariko gahunda zibanza gutindaho gato. Uyu munsi nibwo byakunze, twari twarafashe ingamba zikomeye, hano twanahateye imiti yica microbe, ni igikorwa cyaduhenze ariko ubu tugiye gutangira imyitozo kuko umwaka w’imikino twariteguye twaguze abakinnyi bashya kandi beza, intego ni ukuza mu ikipe enye za mbere.”

Umutoza wa Etincelles, Calum Haun Selby, yavuze ko kuba abakinnyi bamaze gupimwa bigiye kumufasha kuko nubwo afite abakinnyi 28 bafite amasezerano hari n’abakiri mu igeragezwa barimo rutahizamu Abel wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Ndakeka ubwo barangije kudupima twatangira imyitozo. Twajyaga dukora imyitozo yo kongera ingufu ariko ubu tugiye no kujya mu kibuga dukine kuko ni cyo kiranga ikipe y’umupira w’amaguru. Turacyubaka ikipe, ubu mfite abakinnyi 28 hari n’abandi bari mu igerageza. Mfite n’abandi bavuye hanze, nyuma y’icyumweru nzaba namaze kubabona ariko Abel wavuye muri Congo ni rutahizamu wanyemeje.”

Etincelles FC yiyongereye ku yandi makipe menshi yamaze gupimisha abakinnyi kugira ngo atangire imyitozo yo kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Abaganga bandikaga imyirondoro y'abapimwa
Abakozi 32 ba Etincelles FC nibo bapimwe kuri uyu wa Gatatu
Inzu ikipe ya Etincelless yatujemo abakinnyi n'abatoza
Umutoza wa Etincelles, Calum Haun Selby na Visi Perezida Ndolimana Emmanuel nyuma yo gupimwa COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .