Abakinnyi b’ikipe ya Etincelles bari bamaze iminsi itatu barahagaritse imyitozo aho batangazaga ko batazayisubiramo mu gihe batishyuriwe ibirarane by’imishahara by’amezi agiye kugera muri abiri ndetse n’amafaranga bemerewe basinya amasezerano mashya kuri bamwe.
Intandaro y’ibi byose, ni amasezerano Akarere ka Rubavu kagiranye n’ikipe ya Etincelles ko uyu mwaka kazatanga Miliyoni 127 Frw harimo izigera kuri 50 zahise zitangwa ku ikubitiro mu gihe andi yagombaga kugenda atangwa buhoro buhoro.
Aha ariko, iyi kipe ikaba yarakuyemo agera kuri Miliyoni 19 Frw yishyura umunya-Ghana wahoze ayikinira Prince Jerome kugira ngo ikurirweho ibihano yari yafatiwe na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kandi yari imaze kubasinyisha mu yandi mafaranga yari asigaye.
Iyi kipe yari yizeye ko Akarere kayigenera andi mafaranga, yaje kwisanga nta kintu ihawe byatumye abakinnyi badahabwa umushahara w’ukwezi kwa Munani ndetse n’uw’ukwa Cyenda bakaba bari bawutegereje dore ko basanzwe bahembwa hagati y’amatariki 25-30 ya buri kwezi.
Ku wa Gatatu tariki 25 Nzeri ni bwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere, Prosper Mulindwa ndetse n’Umuyobozi w’akarere wungirije bahuye n’abayobozi ba Etincelles FC, birangira bemeye kwishyura imishahara muri iki cyumweru.
Aba bayobozi na bo bagejeje ubutumwa ku bakinnyi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, maze na bo bemera gusubukura imyitozo ndetse basezeranya ubuyobozi ko bazitwara neza ku mukino bafitanye na APR FC ku Cyumweru.
Nubwo ariko Akarere kemeye kwishyura ibirarane, Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi kipe yishyura agera kuri Miliyoni 15 Frw buri kwezi ku mishahara y’abakinnyi n’abatoza.
Ibi bivuze ko Akarere nikamara kwishyura imishahara y’amezi abiri, kazaba gashigaje gutanga Miliyoni 47 Frw zonyine muri 127 Frw kemeye, nyamara Shampiyona igisigaje andi mezi umunani kandi Etincelles kugeza ubu ikaba nta muterankunga wundi ifite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!