Etincelles izakoresha miliyoni 175 Frw kugira ngo isoreze mu makipe ane ya mbere

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwemeje ko buzakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 175 Frw mu mwaka w’imikino wa 2020/21 kugira ngo izabashe kuza mu makipe ane ya mbere.

Ku wa Gatatu nibwo habaye umwiherero w’abagize Komite Nyobozi ya Etincelles FC, abigeze kuyiyobora n’abikorera kugira ngo bemeze ingengo y’imari iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles akaba n’Umuvugizi wayo, Kabanda Innocent, yavuze ko miliyoni 175 Frw bazakoresha, azatangwa n’abaterankunga mu kunganira Akarere ka Rubavu.

Ati “Tumaze kwemeza ko ikipe izakoresha miliyoni 175 Frw kugira ngo ibashe kuza muri enye za mbere nk’uko ariwo mukoro twahaye umutoza ubwo twamwongereraga amasezerano.”

“Aya mafaranga, uretse miliyoni 60 Frw dusanzwe duhabwa n’Akarere nabwo turi mu biganiro byo kuyongera, andi azava mu bafatanyabikorwa turimo kuganira.”

Yakomeje asaba abakunzi ba Etincelles kwitabira kugura amakarita bakazanitabira imikino ikipe izakira kugira ngo hazajye hinjira amafaranga menshi.

Mu mwaka ushize w’imikino, Etincelles FC yari yateganyije gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 150 Frw, arimo miliyoni 80 Frw yatanzwe n’Akarere ka Rubavu.

Etincelles FC iherutse gusinyisha Saïd Abed Makasi nk’umutoza uzungiriza Umwongereza Calum Shaun Selby.

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwemeje ko mu mwaka utaha w'imikino buzakoresha ingengo y'imari ya miliyoni 175 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .