Étincelles iri ku isoko ry’abakinnyi yahize kuza mu ikipe enye za mbere

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Étincelles Fc bwatangaje ko intego bwihaye mu mwaka w’imikino wa 2020/21 ari ukuba mu makipe ane ya mbere muri shampiyona.

Ni icyizere abayobozi ba Étincelles batanze nyuma yo gusinyisha abakinnyi babiri bari inkingi za mwamba mu bwugarizi bwa mukeba w’ibihe byose, Marines FC.

Abakinnyi bane bifujwe n’Umutoza Calum Shaun Selby kuri ubu bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ni Itangishaka Ibrahim na Manishimwe Yves bari basanzwe muri Étincelles, Nsabimana Hussein na Ndayishimiye Thierry bakinaga mu bwugarizi bwa Marines FC.

Nyuma yo gusinya, Ndayishimiye Thierry wari Myugariro wa Marines, yavuze ko gahunda imuzanye ari ukuzamura urwego agakomeza urugendo.

Yagize ati "Maze gusinya imyaka ibiri muri Étincelles, gahunda ni ukuzamura urwego nari ndiho nkakomeza urugendo nzamuka mu makipe yandi akomeye. Ndashimira Marines FC kuko aho ngeze nibo bangize uwo ndiwe, nzakomeza kubazirikana."

Visi perezida wa Étincelles FC, Ndolimana Emmanuel, avuga ko kuba barimo kwiyubaka bahereye ku bakinnyi bato b’i Rubavu ari gahunda bahuriyeho n’umutoza, yo kubaka ikipe izaza muri enye za mbere.

Ati “Ubu turimo kwiyubaka twubaka ikipe ishingiye ku bana bakiri bato ba hano i Rubavu tutibagiwe n’abafite uburambe. Niyo gahunda n’umutoza afite kuko ashaka kuza mu ikipe enye za mbere muri shampiyona."

Yakomeje avuga ko ari nayo mpamvu umutoza Calum Shaun Selby yiyemeje kwizanira abo bazakorana kuko ashaka kubaka ikipe ihangangana kandi itabura muri enye za mbere.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuba benshi mu bakinnyi bari kuza muri Etincelles FC ari bato bifite aho bihuriye n’uko umutoza wa Étincelles, Calum Shaun Selby, afitanye umubano n’ikipe yahozemo ya Buckley Town FC kandi akazajya yoherezayo bamwe muri bo mu igeragezwa.

Biteganyijwe ko abakinnyi babiri ba mbere bazurira indege bajya gukora igeragezwa muri iyo kipe yo muri Wales.

Itangishaka Ibrahim yongereye amasezerano muri Etincelles FC
Manishimwe Yves na we yongereye amasezerano
Nsabimana Hussein 'Desailly' yasinyiye Etincelles FC avuye muri Marines FC
Ndayishimiye Thierry yasinye imyaka ibiri avuye muri Marines FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .