00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles ihanze amaso Akarere ngo ibone imbaraga zo guhura na APR FC

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 24 September 2024 saa 05:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Etincelles bwatangaje ko buri mu biganiro n’Akarere ka Rubavu ngo kabe kabufasha kwishyura ibirarane by’imishahara abakinnyi bafitiwe bityo bagaruke mu myitozo yitegura umukino wa APR FC mu mpera z’iki cyumweru.

Abakinnyi bavuze ko batazasubira mu kibuga mu gihe cyose batari bishyurwa amafaranga bafitiwe y’ibirarane by’amezi abiri.

Ubwo twavuganaga n’Umuyobozi w’Ikipe ya Etincelles, Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depite, yatubwiye ko kugeza ubu umuti w’iki kibazo utari waboneka ariko bari mu biganiro n’Akarere ngo harebwe ko byakemuka hakiri kare.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro n’abakinnyi ariko ntacyo turemeranya kugeza ubu kuko ibyo basaba birumvikana ntabwo byoroshye kujya mu kibuga aho uba bitameze neza.”

“Turi kuvugana n’Akarere ngo harebwe uburyo byabonerwa umuti kandi turizera ko biri buze gukemuka kuko uko byagenda kose umukino wa APR tuzawukina.”

IGIHE ikaba yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, gusa atubwira ko afite akazi kenshi ntacyo yatangaza muri ako kanya.

Ubuyobozi bwa Etincelles bwari bwatangaje ko uyu mwaka bifuza kuzakoresha Ingengo y’Imari ya Miliyoni 350 RWF gusa kugeza ubu Akarere ka Rubavu kakaba karemereye Miliyoni 127 RWF.

Amafaranga aba batanze ku ikubitiro akaba yarahise akoreshwa mu kugura abakinnyi no gutegura intangiriro za Shampiyona, ariko birangira habuze ayo guhemba abakinnyi ubu amezi abiri n’igice arashize imyitozo itangiye ariko ntacyo babona.

Etincelles ikaba ifite umukino w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona izahuriramo na APR FC ku Cyumweru kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi ba Etincelles bari gutaka inzara muri iyi minsi
Etincelles iheruka kunganya imikino ibiri harimo uwa Bugesera yakinnye mu mpera z'icyumweru gishize
Etincelles iheruka kunganya imikino ibiri harimo uwo yakiriyemo Police FC i Rubavu
Etincelles FC izakira APR FC ku Cyumweru
Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depite yatangaje ko bizeye ko Akarere kazabaha amafaranga yo guhemba abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (215600) Re-process this page