Ikipe y’Umujyi yabanje mu kibuga hafi ikipe yabo ya mbere, mu gihe Etincelles yo wabonaga yahinduyemo bake.
Ni umukino watangiye wihuta ndetse bidatinze ku munota wa karindwi, Emmanuel Okwi yateye ishoti ryiza afungura amazamu.
Etincelles FC yagumye mu mukino, ku munota wa 17 Niyonkuru Sadjati yahaye Ciza Hussein umupira mwiza atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina yishyura igitego cya mbere.
Umukino wakomeje kwihuta no kuryoha. Akayezu Jean Bosco yakoreye ikosa Ciza mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Yatewe neza na Sadjati atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 34.
Ikipe y’i Rubavu yari mu mukino bikomeye yakomeje kuwiharira, ku munota wa 37, Nizigiyimana Ismael yatsinze igitego cya gatatu, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.
Igice cya mbere cyarangiye Etincelles FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, Ishimwe Saleh na Aboubakar Saidi basimbura Iyabivuze Osée na Buregeya Prince.
Ikipe y’Umujyi yakomeje gukina neza no kubonana, ku munota wa 65 Saidi yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’umuvundo wabaye imbere y’izamu.
Mu minota 75, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ari nako Etincelles yarwanaga no kutishyurwa.
Umukino warangiye Etincelles FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-2.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze Muhisimbi FC ibitego 2-0, AS Muhanga FC itsinda Étoiles de l’Est igitego 1-0.
Amagaju FC yanyagiye United Stars FC ibitego 4-0, Intare FC itsinda Ivoire Olympique ibitego 2-0, Nyanza FC itsinda UR FC ibitego 3-2, mu gihe City Boys nayo yatsinze Nyabihu FC ibitego 3-1.
Ku wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025, Kiyovu Sports izakira Rutsiro FC saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.






















Amafoto: Kasiro Claude& Umwali Sandrine
Video: Rwibutso Jean Damour
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!