Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe, yavuze ko yasinyanye amasezerano n’Ikigo cya Esicia Ltd gisanzwe gitanga serivisi zo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga biciye ku rubuga Pay.rw na *508*7#.
Yakomeje igira iti "Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bwo kwandika no kubarura abakunzi ba Etincelles FC bari mu gihugu bikorewe ku ikoranabuhanga, gushyiraho ibyiciro by’abakunzi ndetse n’imisanzu bishyura, kubaka urubuga rwa internet rw’ikipe ndetse no kurushyiraho uburyo bufasha abakunzi ba Etincelles FC bari mu mahanga kwishyura imisanzu n’ibindi.”
Muri ubu buryo bwatangijwe tariki ya 8 Werurwe 2023, abakunzi ba Etincelles FC bari mu Rwanda bashobora kwiyandikisha binyuze kuri *508*7# aho ku ikubitiro buri muntu wiyandikisha asabwa gutanga umusanzu w’amafaranga 300 ajya kuri konti y’Ikipe ya Etincelles FC.
Abakunzi ba Etincelles FC kandi bashobora kugura no kwishyura serivisi zitandukanye nko kwishyurira umuriro, amazi, ifatabuguzi rya televiziyp, maze Etincelles FC igahabwa umugabane ku byinjijwe.
Perezida w’iyi kipe, Ndagjimana Enock, yavuze ko ubu buryo bwashyizweho bugamije kubyaza umusaruro umupira iyi kipe ikina, abakunzi bayo bakayishyigikira.
Ati "Twishimiye gusinya aya masezerano na Esicia nk’ikigo kizobereye mu kwishyurana biciye ku ikoranabuhanga. Umupira ugezweho ni igicuruzwa tugomba kubyaza umusaruro. Ubutunzi bukomeye dufite ni abakunzi ba Etincelles FC ari nayo mpamvu twifuje gushyiraho ubu buryo kugira ngo biyandikishe, tubamenye bityo tubashe no kubategurira gahunda zibanogeye cyane cyane uhereye mu mwaka utaha w’imikino."
Etincelles FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 34, izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe ubwo izaba yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!