Hari hashize iminsi 12 iyi kipe y’i Rubavu ihagaritse uyu mutoza yashinjaga imyitwarire mibi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yemeje ko bamaze gusubiza mu kazi Umutoza Seninga.
Ati “Yego ni byo, twamugaruye mu kazi. Ni umutoza mwiza kandi turizera ko azakomeza kudufasha. Twaraganiriye, ibyo tutumvikanagaho yemeye ko azabikosora.”
Etincelles FC yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Mbere, ni iya 10 n’amanota 32, aho irusha amanota atatu Amagaju FC ya 15, iri munsi y’umurongo utukura.
Imikino itatu isigaye kuri iyi kipe y’i Rubavu ni uwo izasuramo AS Kigali, uwo izakiramo Bugesera FC ndetse n’undi izasuramo Police FC i Kigali.
Seninga Innocent yageze muri Etincelles FC muri Mutarama, nyuma yo gutandukana na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti.
Ni ku nshuro ya gatatu yari asubiye muri iyi kipe nyuma ya 2016 na 2019. Andi makipe yatoje ni Police FC, Bugesera FC, Musanze FC na Sunrise FC.
Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!