Kuri wa Gatandatu, tariki ya 9 Ugushyingo 2024, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wari uw’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wahuje Etincelles FC na Rayon Sports, ukarangira iyi kipe y’i Rubavu itsinzwe 1-0.
Umukino ugeze ku munota wa 83, Sumaila Moro yibwiraga ko yishyuriye Etincelles FC ariko umusifuzi wo ku ruhande, Nsabimana Thierry, agaragaza ko yari yaraririye.
Nyuma yo kutemeranya n’icyemezo cye, Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwamaze kwandika ibaruwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo igaragaza ko ikwiriye kurenganurwa.
Ibaruwa yandikiwe FERWAFA igira iti “Bwana muyobozi, umusifuzi wa kabiri bwana Nsabimana Thierry, yatwangiye igitego cyabonetse ku munota wa 83
w’umukino, yerekana ko umukinnyi wagitsinze yaraririye kandi mu by’ukuri nta kurarira kwabayeho nk’uko amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yewe no ku bitangazamakuru mpuzamahanga yagiye abigaragaza.”
“Mu gihe dutegereje ko hari icyo muri bukore ku karengane twagiriwe, tubifurije amahoro y’Imana.”
Gutakaza uyu mukino byatumye Etincelles FC ikomeza kugira amanota umunani mu mikino icyenda ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruyobowe na Rayon Sports yayitsinze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!