Etincelles FC yahanitse ibiciro, yahize kuba ikipe ya mbere itsinze APR FC uyu mwaka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Mukwaya Olivier
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Etincelles FC yahize gukora ibyananiye andi makipe, igahagarika APR FC imaze imikino 17 ya Shampiyona idatsindwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Amakipe yombi azahurira mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu saa 15:00.

Etincelles iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 21 mu gihe APR FC itaratsindwa, iyoboye Shampiyona n’amanota 41.

Iyi kipe y’i Rubavu iheruka gutsinda APR FC muri Mata 2016, igitego 1-0 ndetse mu mikino 21 iheruka guhuza amakipe yombi, ikipe y’ingabo yatsinzemo 16, zombi zinganya imikino ine.

Visi Perezida wa Etincelles FC, Gafora Abdulkalim, yavuze ko bakaniye uyu mukino ku buryo biteguye gutsinda APR FC kugeza ubu itaratsindwa mu mikino 17 imaze gukinwa.

Ati ‘’Kambale natabona igitego Mutebi azakibona. Mutebi natakibona, Kaburuta azakibona, na we natakibona Kibonge azakibona cyangwa undi mukinnyi wa Etincelles azakibona. Icyo dushaka ni uko uyu mukino tugomba kuwutsinda byanze bikunze.’’

‘’APR FC ntabwo iratsindwa ariko ndakubwiza ukuri turayitsindira kuri iki kibuga, Umuganda. Nta kintu na kimwe tutakoze, ariko umukino wa APR dushaka kuwutsinda, uzambwira umukino urangiye.’’

Abakunzi ba Etincelles bavuga ko banyotewe no gutsinda ikipe ya APR FC, ibintu baheruka kubona n’amaso yabo mu 2004.

Ngizwenimana Samuel yagize ati "Turasaba komite ko yadufasha igatanga ibishoboka byose kuko turashaka gutsinda ikipe ya APR kuko imaze igihe idutsinda ku buryo abantu bavugaga ko twitsindisha, badufashe tuyitsinde rwose."

Nubwo ikipe ya Etincelles yahigiye gutsinda APR FC, imaze iminsi ivugwamo ubwumvikane bucye aho uwari Visi Perezida yeguye akagenda, avuga ko agiye kubera Umujyanama amuneka. Muri iki cyumweru ubuyobozi bwahagaritse uyu Mujyanama.

Etincelles FC iheruka gutsindwa na Heroes FC ya nyuma, igitego 1-0, mu mukino wabereye mu muhezo nyuma y’ibihano yari yahawe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) byo gukina umukino umwe idafite abafana ku kibuga.

Kuri uyu mukino izakiramo APR FC, ubuyobozi bwayo bwazamuye ibiciro, aho itike ya make izaba igura 2000 Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 10 Frw naho iruhande rwaho ari 5000 Frw.

Mu mikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0 mu mukino warebwe na David Luiz ukinira Arsenal.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 18 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020

  • Bugesera FC vs AS Kigali FC (Bugesera Stadium,15h00’)

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020

  • Etincelles FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h00’)
  • Heroes FC vs Marines FC (Bugesera Stadium,15h00’)
  • Rayon Sports vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h00’)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020

  • Gasogi United vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00’)
  • Gicumbi FC vs Police FC ( Stade Mumena, 15h00’)
  • Musanze FC vs Mukura VS (Stade Ubworoherane, 15h00’)
  • Sunrise FC vs SC Kiyovu (Golgotha Stadium, 15h00’)
Akayezu Jean Bosco wa Etincelles FC agerageza gucenga Omborenga Fitina wa APR FC mu mukino ubanza wabaye mu Ugushyingo 2019 i Nyamirambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza