Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bivugwa ko Seninga yasohotse mu mwiherero aho ikipe icumbitse.
Umunyamabanga wa Etincelles FC, Bagoyi Sultan Basoul, yabwiye IGIHE ko “Seninga yahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi. Turashaka kureba niba hari ibyo yakosora akaba yagaruka mu kazi.”
Seninga yavuye mu ikipe mu gihe iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.
Ni umukino uza gutozwa n’Umwungiriza we Kalisa François, agafasha iyi kipe gukomeza gushaka amanota ayikura ku mwanya wa 11 iherereyeho n’amanota 29.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!