00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles FC yahagaritse Seninga Innocent

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 May 2025 saa 01:33
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwahagaritse by’agateganyo Umutoza Mukuru Seninga Innocent, kubera imyitwarire mibi yatumye ava mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bivugwa ko Seninga yasohotse mu mwiherero aho ikipe icumbitse.

Umunyamabanga wa Etincelles FC, Bagoyi Sultan Basoul, yabwiye IGIHE ko “Seninga yahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi. Turashaka kureba niba hari ibyo yakosora akaba yagaruka mu kazi.”

Seninga yavuye mu ikipe mu gihe iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.

Ni umukino uza gutozwa n’Umwungiriza we Kalisa François, agafasha iyi kipe gukomeza gushaka amanota ayikura ku mwanya wa 11 iherereyeho n’amanota 29.

Etincelles FC yahagaritse Seninga Innocent ashinjwa imyitwarire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .