Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022. Etincelles FC yawakiriye, yari imaze iminsi yitwara ndetse na APR FC byari uko, dore ko zombi ziheruka gutsinda Rayon Sports.
Umutoza Ben Moussa wasigaranye APR FC, yasabwe gukora impinduka hakiri kare ubwo Kapiteni we, Manishimwe Djabel, yavunikaga ku munota wa 15, asimburwa na Ishimwe Anicet.
APR FC itaremaga uburyo bwinshi, yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick kuri koruneri yatewe na Niyibizi Ramadhan.
Etincelles FC yagerageje gushaka uburyo bwo kwishyura iki gitego, ariko abakinnyi barimo Ciza Hussein, Mudeyi Sulaiman, Niyonkuru Sadjati na rutahizamu Sumaila Moro bagorwa n’ubwugarizi bwa APR FC.
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Ikipe y’Ingabo yabonye ubundi buryo gusa abarimo Niyibizi Ramadhan na Bizimana Yannick bananirwa kububyaza umusaruro.
Etincelles FC yasatiriye cyane mu gice cya kabiri, yishyuye igitego ku munota wa 71 gitsinzwe Sumaila Moro n’umutwe, ni ku mupira yahinduriwe na Rutayisire Amani.
APR FC yagerageje gushaka uko ibona igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye ari na ko yakoze impinduka zitandukanye aho Ishimwe Fiston yasimbuye Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves agasimbura Bizimana Yannick, ariko ntibyagize icyo bitanga, umukino urangira ari 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa kabiri n’amanota 28 n’ibitego umunani izigamye, ni mu gihe Rayon Sports zinganya amanota izigamye ibitego birindwi. Zombi zirushwa amanota abiri na AS Kigali ya mbere.
Gahunda y’Umunsi wa 15 wa Shampiyona
Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukuboza 2022
- Sunrise FC 2-1 AS Kigali
- Musanze FC 1-2 Police FC
- Espoir FC 0-1 Gorilla FC
- Rwamagana City 2-1 Mukura VS
- Rutsiro FC 2-1 Bugesera FC
Ku wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022
- Etincelles 1-1 APR FC
Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022
- Marines FC vs Kiyovu Sports (15:00)
- Rayon Sports vs Gasogi United (18:00)































































































Amafoto: Ntare Julius
Video: Byiringiro Ephter
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!