Espoir FC yikuye mu Gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Espoir FC y’i Rusizi yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimenyesha ko itazitabira umukino wo kwishyura yari kwakirwamo na Sunrise FC kuri uyu wa Kabiri mu Gikombe cy’Amahoro ndetse yamaze gusezerera muri iri rushanwa.

Umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze, wahuje amakipe yombi mu cyumweru gishize, warangiye Sunrise FC itsindiye i Rusizi igitego 1-0.

Amakipe yombi aheruka kandi guhurira mu mukino w’umunsi wa 19 Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, aho Sunrise FC yasanze Espoir FC i Rusizi iyihatsindira ibitego 5-0.

Iyi kipe yo mu Burengerazuba yagombaga kwerekeza i Nyagatare kuri uyu wa Kabiri, ariko ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo cyo kudakina uyu mukino wo kwishyura mu Gikombe c’Amahoro, ahubwo buhitamo gusezera mu irushanwa.

IGIHE yageragegeje kuvugana n’Umunyamabanga Mukuru wa Espoir FC, Habimana François, ariko ntiyitabye telefoni ye ngendanwa.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Espoir FC yafashe icyemezo cyo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro kubera amikoro ndetse ishaka gushyira imbaraga nyinshi muri Shampiyona kugira ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwafashe icyemezo cyo gukoresha abakinnyi 18 badasanzwe babanza mu kibuga ku mukino wo kwishyura na Sunrise FC, ariko busanga n’ubundi amafaranga yo kubajyana i Nyagatare yaba apfuye ubusa.

Abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga bari gusiba umukino wo ku wa Kabiri bagakomeza gutera uw’umunsi wa 20 wa Shampiyona bazakirwamo na Musanze FC ku wa Gatandatu.

Espoir FC ya 15 n’amanota 15 mu mikino 19, yatsinzwe kandi ibitego 4-1 ubwo yaherukaga gusura Sunrise FC mu mikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Ingingo ya 13 y’amategeko agenga igikombe cy’Amahoro uyu mwaka, ivuga ko ikipe ishaka kwikura muri iri rushanwa, ibitangaza iminsi 10 mbere y’uko ritangira ku buryo FERWAFA ishobora kuyisimbuza indi.

Agace ka kabiri n’aka gatatu k’iyi ngingo kavuga ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ishobora kugena amande acibwa ikipe yikuye mu irushanwa mu gihe ryamaze gutangira.

Espoir FC yikuye mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo gukina umukino umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .