Ni umukino Police FC yahabwaga amahirwe yo gutsinda ndetse benshi ntibatinyaga kuvuga ko uza kuyorohera.
Icyizere iyi Kipe yegamiye kuri Polisi y’Igihugu yahabwaga cyaje kuraza amasinde kuko Espoir FC yayikuyeho intsinzi mu buryo benshi batakekaga.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi acungana cyane ariko agerageza gusatirana. Ku munota wa gatandatu, Hakizimana Muhadjiri yarase uburyo bwari bwabaze ku mupira yateye n’umutwe ujya hejuru y’izamu rya Niyongira Patience.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga ariko uburyo Espoir FC yabonaga bwari bwo bukomeye.
Ku munota wa 15, Iradukunda Clément yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye cyane yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Kwizera Janvier wa Police FC ntiyamenya aho umupira unyuze.
Espoir FC yakomeje gusatira ndetse abasore bayo nka Niyonsaba Eric babona amahirwe imbere y’izamu ariko ntibayabyaza umusaruro.
Bidatinze Police FC yahise igombora igitego ku mupira Nshuti Savio yacomekeye Ntwali Evode waciye mu bakinnyi bane ba Espoir FC, anyuza umupira hagati y’amaguru y’umunyezamu Niyongira Patience, anyeganyeza inshundura ku munota wa 20.
Iyi Kipe y’Igipolisi yakomeje gusatira ariko coup franc yabonye yatewe na Sibomana Abouba ku munota wa 30, Ngabonziza Pacifique yashyize umupira ku mutwe ujya hejuru gato y’izamu.
Igice cya mbere kitabonetsemo uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara igitego, cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Police FC yatangiye igice cya kabiri isatira bikomeye cyane ishaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi ba Espoir FC bakayibera ibamba.
Abakinnyi b’iyi kipe itozwa na Mashami Vincent barimo Kapiteni wayo, Nshuti Savio bakomeje gusatira. Hari aho yateye koruneri, Sibomana Abouba ashyize umupira ku mutwe, Niyongira Patience awukuramo.
Police FC yari yakambitse imbere y’izamu rya Espoir FC yongeye guhusha uburyo bukomeye, aho Mugisha Didier yazamukanye umupira wenyine asigaranye n’umunyezamu Niyongira umupira awutera hanze y’izamu.
Ku munota wa 51 ni bwo Kapiteni wa Espoir FC, Ndikumana Trésor yafashije ikipe ye kubona igitego cya kabiri.
Nyuma y’iminota 14, Police FC yakoze impinduka ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Ku munota wa 65, Usengimana Danny yafashe umwanya wa Ntwari Evode mu gukomeza ubusatirizi ari na ko yakomezaga gushaka igitego cyo kwishyura.
Iminota yakomeje kwicuma gake gake ari na ko iyi kipe y’i Rusizi yakomezaga kurwana ku gitego cyayo.
Nshuti Savio wari wazonze hagati ha Espoir FC yazamukanye umupira yihuta cyane n’amacenga menshi ariko Niyitanga Yusuf amutereka hasi ariko Hakizimana Muhadjiri ahannye iryo kosa ntiryagira icyo ribyara.
Espoir FC yakomeje gukinira inyuma ari na ko Police Fc yatera koruneri nyinshi ariko imipira Usengimana Danny na Mugisha babonye bakayitera hanze.
Police FC yakomeje kugerageza uburyo bwinshi ariko bikomeza kugorana. Ku munota wa 86, Nsabimana Eric yagerageje gutungura umunyezamu ateye ishoti ariko Niyongira aba maso umupira awufata neza.
Espoir FC yahagaze ku gitego cyayo, umukino urangira itsinze Police FC ibitego 2-1. Intsinzi yishimiwe cyane n’abo ku ruhande rw’iyi kipe y’i Rusizi itozwa na Bipfubusa Méthode mu gihe Police FC yatakaje umukino nubwo yatangiye iyo kwishyura yitwara neza.
Ikipe ya Espoir FC yatsinze uyu mukino watumye isa n’iyongeye kuzanzahuka mu gihe yaherukaga gutsindirwa na Rwamagana City i Rusizi igitego 1-0 mu gihe Police FC yo yari yatsinze Gorilla FC ibitego 3-2.
Espoir FC yaherukaga gutsinda ibitego bibiri mu mukino umwe ku wa 7 Gicurasi 2022 ubwo yatsindwaga na APR FC 3-2.
By’umwihariko yaherukaga kubona amanota atatu, ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona itsinda Marines FC igitego 1-0, tariki 19 Kanama 2022.
Gutsinda uyu mukino byatumye Espoir FC iva ku mwanya wa nyuma iba iya 15 n’amanota 10. Police FC yo iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 24.
Umukino utaha Espoir FC izakira Bugesera FC ku Cyumweru, tariki 5 Gashyantare mu gihe Police FC izaba yasuye AS Kigali ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023.
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga: Kwizera Janvier, Ruhumuriza Patrick, Musa Omar, Turatsinze John, Sibomana Abouba, Nsabimana Eric, Ngabonziza Pacifique, Nshuti Savio, Ntwari Evode, Hakizimana Muhadjiri na Mugisha Didier.
Abakinnyi 11 Espoir FC yabanje mu kibuga: Niyongira Patience, Kuradusenge Claude, Nyandwi Jerome, Twagirimana Fulgence, Mutijima Gilbert, Ndikumana Trésor, Ininahazwe Corneille, Musasizi John , Niyonsaba Eric, Iradukunda Clement na Niyitanga Yusuf.
Imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:
Ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023
- Kiyovu Sports vs APR FC, Muhanga saa 15:00
- Musanze vs Rutsiro FC, Ubworoherane saa 15:00
- Rwamagana City vs AS Kigali, Ngoma saa 15:00
- Mukura vs Rayon Sports, Huye saa 15:00
- Sunrise vs Gasogi United, Nyagatare saa 15:00
Ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2023
- Bugesera FC vs Gorilla FC, Bugesera saa 15:00
- Etincelles vs Marine FC, Rubavu saa 15:00














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!