Ku wa 19 Ukuboza ni bwo Espoir FC yahagaritse Bisengimana washinjwe umusaruro mubi ndetse amakuru ava mu buyobozi avuga ko atazakomezanya n’iyi kipe y’i Rusizi.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi kipe ifite ku rutonde abatoza batatu bari mu biganiro ari bo Umunyarwanda Nshimiyimana Maurice "Maso", Abarundi Ndayiragije Étienne na Gustave Niyonkuru wiyongereyeho nyuma.
Niyonkuru asanzwe atoza Kayanza United iri ku mwanya wa kane wa Primus League y’u Burundi n’amanota 26 mu mikino 15 aho irushwa amanota atandatu na Bumamuru FC ya mbere.
Espoir FC irifuza umutoza wayikura mu manga dore ko iri ku mwanya wa 15, ndetse ikomeje gutya yamanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino.
Niyonkuru Gustave yatoje Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba y’Abatarengeje imyaka 20, iy’Igihugu y’Abagore, Kayanza United, Bujumbura City, Aigle Noir n’ayandi.
Nta gihindutse, ibiganiro bikomeje kugenda neza, biteganyijwe ko yazana na ba rutahizamu babiri bazafasha iyi kipe kongera umubare w’ibitego dore ko ari yo yinjije umubare muto w’ibitego kurusha andi makipe mu mikino ibanza ya Shampiyona.
Ibitego bine Espoir FC yatsinze, na byo byinjijwe na rutahizamu umwe w’Umunya-Nigeria, Samson Ilokani Ikechukwu kuri ubu wavunitse. Iyi kipe yo yinjijwe ibitego 21.
Ku rutonde rwa Shampiyona, Espoir FC iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota arindwi gusa, mu mikino 15, yatsinze umwe yakiriyemo Marines FC, inganya ine yahuyemo na Rutsiro FC, APR FC, Gasogi United na Bugesera FC.
Mu nama yabaye kuwa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022, yigaga ku batoza bazasimbura Bisengimana, ubuyobozi bwa Espoir FC bwatinze kuri Ndayiragije Étienne ariko ntibabasha guhuza kuko yabaciye byinshi batashoboraga kubona.
Abenshi mu bari mu nama bahurizaga kuri Niyonkuru Gustave kuko yabaciye bike kubera ahanini imihembere ya ruhago y’u Burundi usanga iri hasi y’iyo mu Rwanda.
Ubusanzwe Bisengimana Justin ahembwa miliyoni 1,4 Frw mu gihe Espoir FC yose ihembwa milyoni 14 ku kwezi akaba ari na yo mafaranga menshi iyi kipe itanze ku kwezi mu mateka yayo n’ubwo itari kubona umusaruro ungana n’ibyo itanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!