Uwa mbere ni Umurundi utoza Bugesera FC, Ndayiragije Étienne uri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiyona.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko igihe ubuyobozi bwa Espoir FC bwagendaga buha imikino ya nyirantarengwa Bisengimana Justin agakomeza guhusha intego ari nako ibiganiro byarushagaho kwenyegezwa hagati yabwo na Ndayiragije watojeho amakipe arimo iy’Igihugu ya Tanzania mu Gikombe cya Afurika cya 2021, Azam FC yo muri Tanzania, Kiyovu Sports n’ayandi.
Ubuyobozi bwa Espoir FC busanga buhaye ikipe Ndayiragije mu mikino yo kwishyura, ari we mucunguzi wayirokora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Ibiganiro birakomeje kandi hagati ya Espoir FC na Nshimiyimana Maurice "Maso" uherutse kuva kwigira Licence B muri Uganda agahita asezererwa na Musanze FC yari amazemo umwaka n’igice.
Maso watojeho amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, Bugesera FC, Police FC, Musanze FC n’ayandi, na we arafatwa nk’igisubizo cyakura mu manga Espoir FC imaze gutsinda umukino umwe muri 14 ya Shampiyona y’uyu mwaka.
Uyu mutoza ufite umwihariko wo kuba afite uburambe muri ruhago Nyarwanda, afatwa nk’igisubizo cya bugufi kandi kidasaba amikoro menshi kugira ngo kigangahure iyi kipe y’i Rusizi.
Espoir FC yahagaritse umutoza Bisengimana Justin mu gihe cy’ukwezi kuri ubu yabaye ihawe Umutoza w’abanyezamu, Bipfubusa Methode ukomoka mu Burundi, ugomba gushaka amanota atatu ku mukino wa Gorilla FC ngo nibura ayikure ku mwanga wa nyuma yicayeho n’amanota arindwi gusa.
Espoir FC yatsinzwe 2-0 na Etincelles FC mu mukino uheruka kuri Stade ya Rusizi ku wa Gatandatu, izakira Gorilla FC tariki 21 Ukuboza mu mukino upfundikira imikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka 2022/23.
Inkuri bifitanye isano: Bisengimana Justin yahagaritswe muri Espoir FC, ati “Sinatunguwe”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!