Iyi kipe yiswe Fenix FC bivuze ko ‘kongera kuvuka’, yakinnye imwe mu mikino ya gicuti ndetse n’amarushanwa akinwa n’abakinnyi barindwi kuri buri ruhande mu mwaka w’imikino ushize, ariko ubu iri kubarizwa mu cyiciro cya gatanu mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Catalonia.
Ni nyuma y’uko yihuje n’ikipe yo mu gace ka Sant Feliu de Llobregat mu nkengero z’Umujyi wa Barcelone.
Mu 2023, Espagne yoroheje itegeko ku bashaka kwihinduza igitsina, hagenwa ko bishobora gukorwa n’abafite guhera ku myaka 14, ariko ku baturuzuza imyaka 16 bigasaba uruhushya rw’umubyeyi cyangwa urera uwo mwana.
Gusa, ntibyabujije ko hakomeza kugaragara ivangura nk’aho muri Catalonia honyine, mu 2023 hagaragaye ibirego 302 by’abashinjwe kwibasira abihinduje igitsina.
Hugo Martínez w’imyaka 24, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko yibasiwe cyane ubwo yari atangiye urugendo rwo kwihindura umugabo ndetse yasunikiwe kuva mu ikipe y’abagore yakinagamo.
Ati “Nari umuhungu ukina mu ikipe y’abakobwa, ariko ntarahinduza ibyangombwa. Ntabwo nemerewe gukinana n’abahungu.”
Itangazo yabonye kuri ‘internet’ risaba abihinduje igitsina bashaka gukina umupira w’amaguru kwiyandikisha, ni ryo ryamugejeje muri Fenix FC yashinzwe mu gihe cy’imyaka itatu.
Kapiteni w’iyi kipe, Luke Ibanez w’imyaka 19, yavuze ko atiyumvagamo kuba yakinana n’abavutse ari abahungu kuko yashoboraga guhohoterwa.
Ati “Fenix ni ikipe y’abihinduye abahungu kandi yashinzwe byuzuye n’abihinduye abahungu, ariko ntekereza ko birenze ibyo kuko ni umuryango, ahantu hatekanya ushobora kuba utuje, wirekuye, witwara uko ushaka n’uburyo wiyumva.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Catalonia ryavuze ko shampiyona zaryo z’abagabo zavanzwe guhera mu myaka y’imikino ibiri ishize, bivuze ko abakinnyi b’igitsina icyo ari cyo cyose bashobora kwitabira hatarebwe uko bavutse.
Ryongeyeho ko abakinnyi bashobora guhitamo gukoresha izina ritandukanye n’iriri mu byangombwa.
Umukino wa mbere wa Fenix FC wabaye ku wa 21 Nzeri, yawutsinzwe ku bitego 19-0. Gusa abafana n’abakinnyi bayo, bavuze ko kugira uburenganzira bwo gukina ku bihinduje igitsina ari byo by’ngenzi kurusha gutsinda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!