00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Abakinnyi baraye ku kibuga cy’imyitozo nyuma yo gusagarirwa n’abafana babo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 May 2025 saa 02:49
Yasuwe :

Abakinnyi ba Sevilla FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne, basagariwe n’abafana babo bashakaga kubagirira nabi, biba ngombwa ko barara ku kibuga cy’imyitozo.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, ni bwo Sevilla FC yakinnye umukino w’Umunsi wa 35 wa Shampiyona ya Espagne, ariko itsindwa na Celta Vigo y’abakinnyi 10 ibitego 3-2.

Nyuma y’uyu mukino, abafana b’iyi kipe iri ku mwanya wa 16 bararakaye cyane, dore ko bigaragara ko iramutse idatsinze umukino n’umwe muri itatu isigaye, ishobora kwisanga yamanutse mu Cyiciro cya kabiri.

Bamwe mu batarishimiye uyu musaruro, bateguye igikorwa cy’urugomo cyo kujya gukubita abakinnyi aho bari bari gukorera imyitozo yitegura imikino isigaye.

Aba bafana bakomeje kuba ku muryango w’aho Sevilla FC ikorera imyitozo kuri Ramón Cisneros Palacios Ciudad Deportiva, banga kuhava kugeza abakinnyi babuze uko bataha bararamo.

Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, yagaragaje ko igiye gufatira imyanzuro ikomeye abafana bose bagaragaye muri iki gikorwa giteye isoni.

Sevilla FC imaze gutakaza imikino umunani yikurikiranya, ni imwe mu makipe yari ahagaze neza mu myaka yatambutse. Mu 2020 na 2023, ni yo yegukanye UEFA Europa League.

Sevilla FC yasagariwe n'abafana bayo bituma irara ku kibuga cy'imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .