00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku ikendera ry’impano z’abakinnyi zaturukaga i Rubavu: Biterwa n’iki?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 27 August 2024 saa 07:20
Yasuwe :

Benshi mu batazi Bibiliya cyangwa batayemera, hari uburyo bakunda gutebya bavuga bati ’muri Matayo Igice cya Gatanu haranditse ngo “muzumirwa”.’ Mu by’ukuri ibi ntabwo ari byo bihanditse, ahubwo iyo wongeyeho ibice 20 ukajya muri Matayo Igice cya 25, usanganirwa n’inkuru y’umutware wahaye abagaragu be amatalanto agiye i mahanga, yagaruka agasanga umwe muri bo yarayatabye aho kuyabyaza umusaruro.

Muri iki gitabo, bakubwira uburyo uyu mutware yarakariye uwo mugaragu, aho aka gahinda n’umujinya yagaragaje, bidatandukanye cyane n’uko Umuyobozi wa Etincelles FC yasubije ubwo yari abajijwe impamvu iyi kipe itagitanga abakinnyi bafite amazina akomeye muri Shampiyona y’u Rwanda, nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Mu burakari buvanze n’akababaro, uyu mugabo yagize ati "Ukuri murakuzi, namwe mwabyibaza, niba mubizi ko hano ari ho hava abakinnyi bakomeye, mukaba mubizi ko haturuka impano mwe mwumva byaragenze gute…? Hari ibyo ntavuga ariko murabizi."

Yongeye kwibaza ati "Nonese abarebera siporo y’u Rwanda kuki twumva ahandi ngo bahashyize ishuri rya ruhago rya Bayern Munich cyangwa PSG ariko ntirize hano ari ho hava impano?"

Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depite, ni umwe mu bantu bafite amakuru ahagije ku ngingo yo kuzamura abana mu mupira w’u Rwanda. Barumuna be bose, banyuze muri Etincelles birangira bakinnye umupira ku rwego rwo hejuru, abo bakabamo Sibomana Abdoul, Haruna Niyonzima na Muhadjili Hakizimana.

Iyo ukomeje muri uyu muryango usangamo Bizimana Djihad, Niyonkuru Sadjate n’abandi. Ni bamwe mu bagaragaje ko Rubavu ifite impano z’umupira mu maraso.

Iyahigaga yahiye ijanja?

Kubera impano zaturukaga i Rubavu mu bihe bishize, byageze ubwo hahabwa izina rya Brésil, igihugu kizwiho kugira impano zidasanzwe kandi nyinshi mu mupira w’amaguru.

Aka Karere katanze abakinnyi bafite amazina akomeye nka Leandre Bizagwira, Bitana Jean Remy, Jacques Tuyisinge, Djabiri Mutarambirwa, Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Hamdan Bariyanga, James Tubane, Mugabo Gabriel n’abandi benshi usanga ari abakinnyi bandikishije izina mu mikino yo mu Rwanda.

Aha ariko, iyo urebye uko imyaka igenda ijya mbere usanga amazi atakiri ya yandi, kuko uretse abakinnyi nka Niyibizi Ramadhan wa APR FC uheruka kuvayo vuba, nta wundi mukinnyi ukomeye Rubavu iheruka gutanga mu makipe akomeye ari i Kigali. Henshi bakubwira ko biterwa n’uko uko imyaka igenda ishira, ruhago igezweho isigaye ijyana no kwigishwa hamwe n’ibikorwaremezo bigezweho, ibintu byombi bitagaragara muri uyu Mujyi.

Nk’uko Depite yabigarutseho, amashuri atatu akomeye y’umupira w’amaguru mu Rwanda ari mu mijyi itatu itarimo Rubavu, Bayern Munich (Kigali), PSG (Huye) na Tony Excellence Academy (Musanze). Aha hiyongeraho n’andi y’abantu cyangwa se amakipe yiganje muri Kigali hamwe no mu nkengero zayo.

Ibi ntibyaba ikibazo kuko n’ahandi hose mu Rwanda hakwiriye ibyiza, ahubwo ikibazo kikaba ko Akarere ka Rubavu katakaje ibyashoboraga kugafasha kuzamura impano.

I Rubavu, icyo wakwita nk’irerero ryahabaga ni iry’Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ’Vigoureux’, uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira w’amaguru. Uyu uretse no kuba amaze umwaka urenga arwaye, ariko n’ubushobozi hamwe n’ibikoresho bye ntabwo byari bijyanye n’igihe, nubwo yakoraga uko ashoboye akitanga.

Ku bijyanye n’aho gukinira, Umujyi wa Rubavu ufite ibibuga bibiri byonyine abana bashobora gukiniraho. Aho benshi bakuriye bakina mu mihanda, kuri ubu hashizwe ibikorwaremezo bindi. Biragoye ko abana babona aho gukinira.

Ubwo IGIHE yaganiraga na Nshimiyimana Alex Redamptus ushinzwe Ibikorwaremezo bya Sports muri MINISPORTS, yadutangarije ko Umujyi wa Rubavu ari umwe mu mijyi yatekerejweho mu kuzahashyira Stade nshya mbere y’uko umwaka wa 2030 ugera. Iyo urebye ariko aho bigana, usanga Stade za Musanze, Muhanga, Nyanza na Gicumbi zigeze kure imyiteguro yazo ku buryo zose zizubakwa mbere y’iyi yajya i Rubavu.

Mu kiganiro na Depite uyobora Etincelles, yatubwiye ko ugiye mu makipe 16 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere, nta n’imwe waburamo umukinnyi ukomoka i Rubavu. IGIHE yashoboye kubona ko aba bakinnyi babarizwa mu makipe 14 muri 16 akina Shampiyona y’u Rwanda.

Ku mukino w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ikipe ya Etincelles iheruka kunganyamo na Mukura VS i Huye, abakinnyi 10 muri 19 bari ku Rupapuro rw’Umukino, bose bakomoka i Rubavu. Nta yindi kipe yo mu Rwanda wapfa kubonamo ikintu nk’icyo, ibikomeje kwerekana ko Rubavu ari igicumbi cya ruhago.

Aho natwe ntitwaba twarabaye nka wa mugaragu mubi watabye italanto yahawe na sebuja ngo azayimusubize uko iri, aho kuyibyaza umusaruro? Cyangwa se tukaba nka ba bakobwa b’abapfapfa na bo bagaragara mu bice 25 by’Igitabo cya Matayo muri Bibiliya, ngo bajyanye amatabaza bakibagirwa amavuta yabo, bikarangira umukwe ahageze agasanga yazimye kera!

Ikibuga cya Nemba Vigoureux yazamuriragaho abana ni kimwe muri mbarwa bibarizwa mu Mujyi wa Rubavu ufatwa nk'igicumbi cya ruhago y'u Rwanda.
Abakinnyi bakomoka i Rubavu bari mu makipe 14 muri 16 akina Shampiyona.
Depite uyobora Etincelles yasabye ko Rubavu itekerezwaho mu kuyifasha kongera kuzamura impano nyinshi z'abakinnyi bakomeye
Niyibizi Ramadhan wa APR FC ni yo mpano ikomeye Rubavu iheruka kohereza i Kigali.
Hakizimana Muhadjili na mukuru we Haruna Niyonzima bari mu bakinnyi barusha abandi impano ya ruhago mu baheruka mu Rwanda mu myaka 20 ishize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .