Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Manchester United bwakoze inama igaruka ku hazaza h’uyu mutoza byarangiye yirukanywe.
Mu mwaka ushize w’imikino warangiye Erik ten Hag afite umusaruro mubi ndetse abafana benshi bamwifuriza kugenda, ariko ubuyobozi burabyirengagiza nyuma yo gutsinda Manchester City agatwara Igikombe cya FA Cup.
Ibi byamufashije kongera amasezerano ariko mu ntangiriro yayo akomeza kwitwara nabi mu marushanwa yitabiriye, byatumye ubuyobozi bwari bwaramugiriye icyizere buhindura ibitekerezo.
Mu itangazo ry’ikipe yagize iti “Erik ten Hag yamaze kuva mu nshingano nk’umutoza wa Manchester United. Dushimiye Erik ku kazi gakomeye yakoreye ikipe mu gihe ayimazemo, tumwifuriza ishya n’ihirwe ku hazaza he.”
“Ruud van Nistelrooy ni we uzaba ufite ikipe nk’umusigire afatanyije n’abandi batoza b’ikipe mu gihe hagishakwa undi mushya.”
Muri uyu mwaka w’imikino, Erik yari amaze gutoza imikino 14, muri yo akaba yarabonye amanota atatu muri ine, itandatu arayinganya, atsindwa ine.
Kuva yagera muri iyi kipe mu 2022, yayihesheje ibikombe bibiri harimo icya Carabao Cup mu 2023 na FA Cup in 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!