Eric Rutanga ari mu bakinnyi 11 ba Rayon Sports bagiye guhatana na Enyimba FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku mukino wa ¼ cya Caf Confederations Cup, aho kuri iki cyumweru igomba kwisobanura na Enyimba FC yo muri Nigeria.

Rutanga ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yari mu bakinnyi bashidikanywaho kuko mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi, yahawe ikarita y’umuhondo yagombaga kumubuza gukina umukino wo kwishyura.

Ni nyuma y’uko yari asibye umurongo umusifuzi yari aciye yerekana aho ikosa ryabereye.

Gusa ibaruwa impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Rayon Sports, igaragaza ko Mukunzi Yannick ariwe mukinnyi wenyine utemerewe gukina umukino wa Rayon Sports na Enyimba FC.

Abakinnyi babanza mu kibuga ni Bashunga Abouba mu izamu; ab’inyuma ni Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry (kapiteni), aho hagati ni Eric Rutanga, Prosper Donkor, Olivier Sefu na Mutsinzi Ange naho abataha izamu ni Djabel Manishimwe na Bimenyimana Caleb, inyuma yabo gato hari Muhire Kevin.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije uyu mukino, umutoza Usman Abdallah wa Enyimba FC yavuze ko yiteze ko umukino wabo na Rayon Sports kuba ukomeye cyane.

Ati “Turaza gutangira umukino tuzirikana ko umukino ubanza warangiye ubusa ku busa. Nubwo dufite amahirwe ko uyu munsi turi mu rugo, tugomba gukora ibishoboka byose intsinzi ikaboneka.”

Naho umutoza Roberto Do Carmo wa Rayon Sports we yavuze ko abakinnyi be baza guhatana nk’aho uyu mukino wa Enyimba ari uwa nyuma ku gikombe.

Yagize ati “Twakoze ibishoboka byose tugenda duhura n’amakipe akomeye, bityo Enyimba igomba kuba yiteguye guhangana natwe kuko dushaka gutsinda.”

Nyuma yo kunganya 0-0 kuri Stade ya Kigali mu cyumweru gishize, umukino wo kwishyura uraba kuri iki Cyumweru kuri Enyimba Stadium, saa cyenda.

Ikipe izatsindira kujya muri ½ hagati ya Rayon Sports na Enyimba, izahura nizava hagati ya Cara Brazaville yo muri Congo Brazaville na Raja Club Athletic yo muri Maroc.

Eric Rutanga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga ku mukino wa Enyimba
Abakinnyi ba Rayon Sports bakoreye imyitozo kuri Enyimba International Stadium
Abakinnyi ba Rayon Sports bose bameze neza
Urutonde rw'abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza