Uyu Munya-Uganda umaze icyumweru mu Rwanda yari yaje mu biganiro bya nyuma na Kiyovu Sports ariko byarangiye ayiteye umugongo yerekeza mu Ikipe y’Umujyi.
Okwi yakiniye Urucaca mu 2021/22 ndetse yanyuze mu makipe menshi muri Afurika nka Simba SC, Etoile du Sahel n’ahandi.
Nyuma yo kuva muri Kiyovu yagiye muri Al Zawraa na Erbil zo muri Iraq.
AS Kigali ikomeje kwiyubaka nyuma y’aho Perezida Shema Fabrice asubiriye mu nshingano.
Okwi yiyongereye ku bandi bakinnyi iyi Kipe y’Umujyi yaguze nka Nkubana Marc, Hakizimana Felicien, Rwabuhihi Placide, Onyeabor Frankin, Aboubakar Saidi, Nshimiyimana Tharcisse, Ngendahimana Eric n’abandi.
Aya makipe yombi yari afitanye umukino wa mbere muri Shampiyona ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 gusa waje kwimurwa ushyirwa ku ya 21 Kanama 2024 nyuma y’ubusabe bwa AS Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!