00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmanuel Okwi yasezeye AS Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 June 2025 saa 09:44
Yasuwe :

Rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi wakiniraga AS Kigali yageze ku mpera y’amasezerano ye y’umwaka umwe, ahita amenyesha iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ko atazakomeza kuyikinira.

Muri Kanama 2024, nibwo Emmanuel Arnold Okwi yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuzayikinira nyuma y’uko ibiganiro byanze hagati ye na Kiyovu Sports yari yamuzanye mu Rwanda.

Uyu rutahizamu ukina anyuze mu mpande yafashije AS Kigali kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2024/25, isoreza ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mu butumwa yayigeneye, yavuze ko wari umwaka ugoye cyane, ariko ikipe yakoze ibishoboka byose isoreza ku mwanya mwiza.

Ati “Iby’uyu mwaka byari hasi hejuru, ariko dukomeza kurwana kugeza dusoreje ku mwanya wa gatatu. Ni umusaruro ufite icyo uvuze kinini ugereranyije n’ibibazo twahuye na byo.”

“Nshimira abakinnyi bagenzi banjye, abatoza, abakozi b’ikipe, abafana, ndetse by’umwihariko Perezida [wa AS Kigali, Shema Fabrice] kuko yatubaye hafi cyane kandi aratwizera. Mwese mwarakoze gutuma uru rugendo rushoboka.”

Emmanuel Arnold Okwi utaratangaza aho azerekeza, yasezeye AS Kigali nyuma y’amezi abiri gusa asezeye no mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda.

Muri uyu mwaka, Okwi ni we mukinnyi watsindiye AS Kigali ibitego byinshi muri uyu mwaka, aho yinjije icyenda anatanga imipira 13 ivamo ibindi.

AS Kigali ni imwe mu makipe atarahiriwe n’umwaka w’imikino kuko yari yugarijwe n’amadeni ndetse n’ibirarane ku bakinnyi n’abatoza, bigakubitaniraho ko yatandukanye n’Umutoza Mukuru, Guy Bukasa, rugikubita.

Uyu yagaragaye ku mukino wa mbere gusa, indi mikino yose ya Shampiyona itozwa n’uwari umwungiriza we, Mbarushimana Shabani.

Emmanuel Arnold Okwi yasezeye kuri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .